Afadhali Diallo umunyeshuri wiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ibijyanye na farumasi yatsindiye umudari wa feza mu irushanwa mpuzamahanga ryo kwandika ryitwa “IPSF World Essay competition”.
Ku itariki ya 27 Kamena 2012 ni bwo hatangajwe amanota y’iri rushanwa ryo kwandika ryitwa “IPSF World Essay competition” ryari rifite umutwe uvuga ngo “Global pharmacy career paths”, rikaba ryaritabiriwe n’abanyeshuri biga umwuga wa farumasi ku Isi yose bibumbiye muri federasiyo yitwa International Pharmaceutical Students’ Federation (IPSF).
Muri batatu batsinze, uwa kabiri ni uwitwa Afadhali Diallo, umunyeshuri mu mwaka wa kane muri Ishami ry’umuganga abashami kiga ibijyanye n’imiti (Faculty Medicine, Pharmacy) muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda akaba azahabwa umudari w’ifeza (Silver medal).
Ibihembo Afadhali Diallo a azabishyikirizwa muri, Algeria aho azaba ahagarariye u Rwanda mu nama (symposium) yitwa “1st AfRO IPSF Symposium” izahuza abanyeshuri biga farumasi ku mugabane wa Afurika bwa mbere mu mateka. Afadhali Diallo azahaguruka i Kigali tariki 9 Nyakanga 2012 agaruke tariki 21 Nyakanga 2012.
Uwa mbere mu iri rushanwa ni Beatrice Naa Norlet Addo ukomoka muri Ghana, naho uwa gatatu ni Marouen Ben Guebila ukomoka muri Tunisia.



















TANGA IGITEKEREZO