00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyeshuri wo muri RTUC yiyahuye

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 25 October 2012 saa 12:19
Yasuwe :

Harezimana Innocent w’imyaka 26 wari umunyeshuri mu Ishuri Rikuru ry’Ubukerarugendo n’Amahoteri rya Kicukiro (RTUC) wakoraga mu ishantiye (aho bubaka) mu kibanza cy’ahubatse inzu y’icyicaro cya Airtel i Remera yiyahuye kuri uyu wa Gatatu.
Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 bakoranaga yabwiye IGIHE ko yari yaje ku kazi nk’ibisanzwe. Yavuze ko atazi icyatumye yicira urugeze aho, kuko na mbere y’uko yiyahura basekaga bakaganira nk’ibisanzwe. Avuga uko byagenze, yagize ati “yaje mu gitondo (…)

Harezimana Innocent w’imyaka 26 wari umunyeshuri mu Ishuri Rikuru ry’Ubukerarugendo n’Amahoteri rya Kicukiro (RTUC) wakoraga mu ishantiye (aho bubaka) mu kibanza cy’ahubatse inzu y’icyicaro cya Airtel i Remera yiyahuye kuri uyu wa Gatatu.

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 bakoranaga yabwiye IGIHE ko yari yaje ku kazi nk’ibisanzwe. Yavuze ko atazi icyatumye yicira urugeze aho, kuko na mbere y’uko yiyahura basekaga bakaganira nk’ibisanzwe.

Avuga uko byagenze, yagize ati “yaje mu gitondo ansanga aha, araza yicaramo hariya (atunga urutoki akazu gato gasa nk’ak’umuzamu yiyahuriyemo) turicarana turaganira bisanzwe. Hashize akanya haza undi mugabo turamuherekeza turagaruka, nuko turateka turarya umuhungu araryama mba ndasohotse. Nahise njya hariya bagurisha amatelefoni nuko imvura iragwa duhita twirebera agafilimi, imvura ihitutse nsanga Ignace ahagaze hariya ngize gutya nsunitse urugi nsanga umuntu aranaganitse mpita nikanga mpuruza abapolisi ni bo baje bamumanuraho.”

Umwe mu bateruye umurambo we yabwiye umunyamakuru wa IGIHE wageze aho, ati “twagiye kumva twumva umuntu avugije induru ngo umuntu ariyahuye. Ni muri ya mvura, duhuruye dusanga yambaye isengeri y’umweru n’agatisi k’umukara yimanitse ku mugozi w’igikapu. Ubwo abantu bahuruye abapolisi baba barahageze.”

Uyu muntu uri mu kigero cy’imyaka 30 usanzwe asudira yabwiye IGIHE ko yumvise abantu bavuga ko uyu musore ashobora kuba yiyahuye kubera ibibazo ashobora kuba yari afite bikomeye kuko ngo yakundaga kwigunga. Yagize ati “Abantu bavugaga ko amaze iminsi yigunze ataganira.”

Uyu musore Harerimana Innocent wiyahuye yigaga muri RTUC akanakora nk’ushizwe ikigega (stock) mu kibanza cyubatsemo icyicaro cya Airtel.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages