Mu murenge wa Gatsata haravugwa umurambo watoraguwe ku Kiraro cya Nyabugogo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri 31 Nyakanga.
Nk’uko byatangajwe n’abaturage twasanze kuri uwo murenge ngo, uyu musore yari Mayibobo, akaba yaracumbitse mu rugo rw’uwitwa Nyabugogo utuye ku magaraje, bakaba bakeka ko aho yaracumbitse baba babonye agiye gupfira mu rugo rwabo bakamuzana kuri Kaburimbo ngo kuko ntawe uzi aho avuka.
Umuyobozi w’umurenge wa Gatsata Kabanda Joseph, yatangarije IGIHE ko umurambo watoraguwe hafi y’ikiraro nawo bamenye aho yari acumbitse, bakaba bagikomeje gukora iperereza ku bufatanye na Polisi ngo bamenye uburyo umurambwo we wageze aho ku kiraro, doreko amakuru bafite avuga ko yari inzererezi kandi akaba yaramaze iminsi arwariye aho yaracumbitse.
Kabanda Joseph yasobanuye ko muri uku kwezi kwa Kamena, aho mu murenge wa Gatsata hamaze gupfa abandi bantu bagera kuri babiri, bakoraga umwuga w’uburaya.
























TANGA IGITEKEREZO