Umurambo w’umunyarwanda, Turatsinze Theogene wahitanwe n’abagizi ba nabi bamushimuse bamukuye iwe ku wa 12 Ukwakira, wagejejwe mu Rwanda ku wa 23 Ukwakira.
Umurambo wa Turatsinze wakiriwe ku kibuga cy’indege i Kanombe ahagana saa kumi n’igice z’igicamunsi, umurambo ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Imihango yo gushyingura Turatsinze iteganyijwe ko iba ku wa Kane tariki ya25 Ukwakira 2012. Misa yo kumusezeraho izabera kuri Regina Pacis i Remera, ajyanwe gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo.
Turatsinze Theogene yari umucuruzi muri Mozambike, akaba n’Umuyobozi wungirije w’Inama y’ubutegetsi ya Kaminuza Gatolika yigenga y’i Maputo.
Turatsinze kandi, Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo itangaza ko yafashaga cyane Diaspora y’Abanyarwanda baba muri Mozambike kandi akagira uruhare rukomeye mu gutegura inama zahuzaga Abanyarwanda baba muri icyo gihugu, ku buryo ngo yari intangarugero mu banyarwanda bakiri bato bashoboye kwinjira mu ishoramari.
Kugeza ubu abahitanye Turatsinze ntibari bamenyekana, Polisi yo muri Mozambike ikomeje iperereza.
Turatsinze Theogene yabaye umuyobozi mukuru wa Banki y’u Rwanda y’Iterambere (BRD), akaba yari azwiho gukunda siporo dore ko ubwo ikipe ya Volleyball y’u Rwanda yari i Maputo, yayakiriye iwe ndetse yari no mu baherekeje Amavubi U-17 mu gikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique.



















TANGA IGITEKEREZO