00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jeannette Kagame asanga hari uburyo hakubakwa igihugu gifite ingufu

Yanditswe na

Umutesi Gisele

Kuya 20 August 2012 saa 03:24
Yasuwe :

Ubwo umuryango AEGIS Trust wari mu gikorwa cyo gukusanya inkunga yo kwagura ibikorwa byawo mu kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo, Madamu Jeannete Kagame yavuze ko asanga hari uburyo bwakoreshwa mu kubaka igihugu gifite ingufu.
Jeannette Kagame nk’umushyitsi mukuru wari witabiriye uyu muhango, yashimye ibikorwa bya AEGIS Trust, ndetse anavuga ko abakiri bato bagomba kwigishwa ku byabaye, kugira ngo hirindwe ko jenoside itazongera kuba ukundi.
Yagize ati “Nk’Abanyarwanda dufite (…)

Yagize ati “Nk’Abanyarwanda dufite inshingano zo kwigisha abakiri bato indangagaciro, ndetse no kubana neza kugira ngo twubake igihugu gifite ingufu.”

Umuryango AEGIS Trust, wateguye igikorwa cyo gukusanya inkunga izafasha icyo kigo mu bikorwa byacyo byo gukangurira urubyiruko kurwanya jenoside n’ingengabiterezo yayo, no kwagura Urwibutso rwa Jenoside rwa kigali ruri ku Gisozi.

Iki gikorwa cyabereye muri Serena Hotel ku Cyumeru tariki ya 19 Kanama, cyari cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye nka Jean Paul Samputu, Itorero Mashirika, ndetse n’Itorero Indangamirwa. Uyu muhango kandi wari witabiriwe n’abikorera ndetse n’abagize Guverinoma.

Minisitiri ufite umuco na Siporo mu nshingano ze, Mitali Protais, yashimiye cyane uyu muryango wa AEGIS TRUST ibikorwa byawo byiza, byubaka Abanyarwanda n’Isi muri rusange. Yashimiye Jeannette Kagame ku bikorwa bye byo kugarura amahoro n’ubwiyunge abinyujije mu "Imbuto Foundation".

Mu birori byo gukusanya inkunga bakuyemo amadolari ibihumbi ijana n’umunani na mirongo itanu(108,050 $), mu Manyarwanda asaga miliyoni mirongo itandatu.

Uyu muryango AEGIS TRUST kuva watangira guhugura abanyeshuri, umaze kwakira abagera ku bihumbi cumi na bibiri, ku munsi bakira abanyeshuri 60 bahugurwa".

AEGIS Trust ni umuryango w’abakorerabushake ugamije kurwanya ibyaha byibasira inyoko muntu ku Isi yose, umaze imyaka icumi ukorera mu Rwanda. Watangijwe na James ndetse na Steven Smith mu mwaka wa 2000 mu gihugu cy’u Bwongereza, mu rwego rwo gukangura urubyiruko rw’isi yose kurwanya jenoside.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .