Hatangizwa ku mugaragaro umuryango British Council, ukora ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere uburezi ku isi utanga amahugurwa y’ururimi rw’Icyongereza, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko u Rwanda ruwungukiraho ubumenyi mu rurimi rw’Icyongereza.
Umuhango wo kwishimira ko British Council igiye gukorera mu Rwanda wabaye ku itariki ya 19 Nzeri. Ubusanzwe yakoreraga mu Rwanda ariko ifite icyicaro mu gihugu cya Kenya.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’uburezi, Harebamungu Mathias yatangaje ko u Rwanda rwishimira ko umuryango British council wahisemo gutangiza ibikorwa byawo mu Rwanda udacumbitse mu mahanga, bikazatuma u Bwongereza buzajya bwohereza abarimu babwo mu Rwanda cyangwa u Rwanda rukohereza abarimu mu gihugu cy’u Bwongereza guhabwa amahugurwa mu birebana n’ururimi rw’icyongereza n’andi mahugurwa atandukanye.
Harebamungu atangaza ko hari ibyo u Rwanda rumaze kungukira kuri British Council kuva watangira gukorera mu Rwanda mu 2008, kuko abanyarwanda bamaze kugera ku rwego rwiza mu kuvuga icyongereza kuburyo bashobora guhangana na bagenzi babo bo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba.
Naho Alan Curry ushinzwe British Council munsi y’ubutayu bwa Sahara, atangaza ko ibi byerekana ubufatanye bwiza buri hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza, kandi biteguye gukomeza gahunda bafite yo guhugura abanyarwanda mu Cyongereza no gutanga ibikoresho by’imfashanyigisho mu mashuri atandukanye mu gihugu.
Bimwe mu bikorwa umuryango British Council wishimira kuba umaze gukora, birimo guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda. Uyu muryango wahuguye ingeri z’abarimu batandukanye mu rurimi rw’Icyongereza; kugeza ubu abarimu barenga ibihumbi 50 bamaze guhabwa amasomo y’icyongereza n’uyu muryango.
Umuryango British council ukorera mu bihugu birenga 100 ku isi birimo ibirenga 20 biherereye munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Kuva mu 2008, Umuryango British Council watangira gukorera mu Rwanda, kugeza ubu ukorera mu turere dutandatu twa Kicukiro, Muhanga, Nyagatare, Rusizi, Rubavu na Musanze.



















TANGA IGITEKEREZO