00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango Fitch Ratings uhamya ko u Rwanda rwabaho n’ubwo rwahagarikiwe inkunga

Yanditswe na

Igihe

Kuya 21 August 2012 saa 03:40
Yasuwe :

Ikigo cy’isi gikurikirana ibyerekeye imyenda cyitwa Fitch Ratings, kuwa mbere tariki 20 Kanama 2012 cyatangaje ko kuba imyanzuro iherutse gufatwa n’ibihgu bitandukanye yo guhagarika inkunga byahaga u Rwanda, gihamya ko nta ngaruka bizagira ku Rwanda, kuko Leta y’uRwanda ifite ubundi buryo yaziba icyuho.
Fitch Ratings, ni ikigo gikorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu itangazo cyashyize ahagaragara rivuga ko kuba hari ikibazo cy’uko abaterankunga bahagaritse inkunga ku Rwanda , (…)

Ikigo cy’isi gikurikirana ibyerekeye imyenda cyitwa Fitch Ratings, kuwa mbere tariki 20 Kanama 2012 cyatangaje ko kuba imyanzuro iherutse gufatwa n’ibihgu bitandukanye yo guhagarika inkunga byahaga u Rwanda, gihamya ko nta ngaruka bizagira ku Rwanda, kuko Leta y’uRwanda ifite ubundi buryo yaziba icyuho.

Fitch Ratings, ni ikigo gikorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu itangazo cyashyize ahagaragara rivuga ko kuba hari ikibazo cy’uko abaterankunga bahagaritse inkunga ku Rwanda , ibyo bifite uko byakemurwa. Ibihugu bya Suwede, Ubudage, Ubuholandi, Ubwongereza, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biherutse guhagarika inkunga bigendeye kuri raporo y’imuguke za Loni, ishinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23 zirwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo(DRC)

U Rwanda rwahakanye ko nta ruhare rufite mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa Congo, bivugwa muri raporo ya paji 131 ishinja uRwanda, yashyikirijwe akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano.

Mu byumweru bishize, Steve Hege ukuriye itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zanditse iyo raporo ishinja uRwanda, we ubwe yashinjwe kuba ashyigikiye umutwe w’inyeshyamba za FDLR urwanya Leta y’uRwanda. Uwo mutwe wa FDLR unashinjwa kuba urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994.

Hege kandi yanenzwe kuba apfobya jenoside. Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya jenoside IBUKA wasabye umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye guhagarika ku kazi Steve Hege.

Fitch Ratings ikomeza ivuga ko u Rwanda rufite gahunda z’ubukungu zihamye , kuburyo ukudahungabana k’ubukungu n’imyenda ya leta iri ku kigero cyo hasi.

Impuguke zivuga ko u Rwanda rufitiwe ikizere ko rwakishyura imyenda, mu gihe rwaba rugiye kwaka inguzanyo ku masoko y’imari mpuzamahanga. Bityo ngo habaho gihamya y’uko abaguriza uRwanda ,amafaranga yabo yaba agiye ku gihugu gihamye, gifite leta ifite politiki ihamye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .