Ibi ibyagarutsweho mu nama yahuje abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta iharanira gukemura amakimbirane (Global Parteship for the Prevention of Armed Conflict: GIPPAC), yabereye i Kigali kuri La Palisse Hotel Nyandungu kuva tari ya 27-28 Kamena 2012.
Inama yahuje intumwa zo mu bihugu 15 byo muri Afurika y’Iburasirazuba iyo hagati no mu ihembe ry’Afurika: u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania , Burundi, Ethiopia, Eritrea, Somalia, Somaliland, Sudani y’Amajyepfo, Sudani, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Congo Brazzaville, Djibouti, Gabon. Hari kandi n’uhagarariye umuryango GIPPAC wavuye mu Buholandi.
Nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi wa GIPPAC Rwanda, Pasiteri Anastase Rugirangoga iyi nama yari igamije kuganira no kungurana ibitekerezo ku bikorwa n’ingamba zo kubaka amahoro muri Afurika. Yavuze ko ibihugu byinshi by’Afurika byaranzwe n’intambara n’amakimbirane bitewe n’impamvu zitandukanye.
Ingaruka z’izi ntambara zigera ku bantu batandukanye. Abagore bafatwa ku ngufu, Urubyiruko rukoreshwa mu ntambara n’ibikorwa by’urugomo cyane cyane kubera ko nta kazi ruba rufite. Hari kandi ikibazo cy’intwaro zigenda zikwirakwizwa hirya no hino, zigira uruhare mu ihungabana ry’umutekano zikoreshwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Itangazamakuru naryo ritungwa agatiki mu kubiba amakimbirane. Pasiteri Anastase yavuze ibi byose aribyo iyi nama yaganiriyeho. Buri gihugu cyahawe umwanya wo gusobanura ibyo gikora kugirango abandi babyigireho.
Yavuze ko muri iyi nama, u Rwanda rwerekanye rwashoboye ku ivana mu ingaruka za Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994, ariko cyane cyane hashingiwe ku bisubizo by’abanyagihugu ubwabo nka Gacaca.
Mukantabana Crescence, Umuyobozi Wungirije wa GIPPAC we yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe nini mu kubaka amahoro no gukemura amakimbirane, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro yatanze k’uruhare rw’umugore mu kubaka amohoro, yavuze ko abagore bagize uruhare runini mu kongera kubanisha imiryango. Ibyo babifashijwemo n’ubushake bwa politiki ya Leta y’u Rwanda yafashe umurongo wo kubanisha Abanyarwanda.
Ikindi kiganiro cyatanzwe ni inzira y’ubumwe n’ubwiyunge mu kubaka amahoro mu Rwanda cyatanzwe na Dr Habyalimana Jean Baptiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge; yavuze ku ruhare rw’Inkiko Gacaca mu bumwe n’ubwiyunge, uruhare rwo kwihangira imirimo mu rubyiruko ruhabwa inguzanyo zo gukora imishinga no kubaka amahoro; n’uruhare rw’ikoranabuhanga mu kubaka amahoro.
Abitabiriye iyi nama bashimye akazi kazozwe n’inzego zitandukanye mu Rwanda nyuma ya 1994, bagaragaza ko bikwiye kubera urugero ibindi bihugu, cyane cyane mu kwishakamo ibisubizo.
Abari mu nama kandi baganiriye ku buryo imiryango itegamiye kuri Leta igamije gukemura amakimbirane no kubaka amahoro, yakongera imbaraga no kugira ijwi mu guharanira amahoro no gukemura amakimbirane mu bihugu byabo. Biyemeje gushyiraho uburyo bwo guhanahana amakuru, guhuza ibikorwa, no gushaka imbaraga kugirango ibikorwa byabo birusheho kugira umusaruro.
Umuryango GIPPAC watangiye mu mwaka wa 2003 , uhuza imiryango itegamiye kuri Leta ikora mu gukemura amakimbirane. Watangiye mu Rwanda muri 2005. Ufite icyicaro I La Haye mu Buholandi.\
Hejuru ku ifoto:Mukantabana Crescence, Umuyobozi Wungirije wa GIPPAC



















TANGA IGITEKEREZO