00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango Isaro Foundation watanze ibitabo mu mashuri 2 yisumbuye

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 26 June 2012 saa 06:17
Yasuwe :

Umuryango Isaro Foundation watanze impano y’ibitabo bigera kuri 50 ku banyeshuri biga mu iseminari nto ya Mutagatifu Dominique Xavier yo Ku Rwesero, no ku banyeshuri biga muri Groupe Scolaire Notre Dame du Bon Conseil I Byumba, ku itariki 23 na 24 Kamena 2012.
Ibi bitabo byatanzwe mu rwego rwo kurushaho gushishikariza urubyiruko gukunda gusoma no kwandika nk’intego ya mbere y’uyu muryango.
Ibi bitabo byahawe abanyeshuri bitwaye neza cyane mu masomo yabo, ni ukuvuga ababaye aba mbere (…)

Umuryango Isaro Foundation watanze impano y’ibitabo bigera kuri 50 ku banyeshuri biga mu iseminari nto ya Mutagatifu Dominique Xavier yo Ku Rwesero, no ku banyeshuri biga muri Groupe Scolaire Notre Dame du Bon Conseil I Byumba, ku itariki 23 na 24 Kamena 2012.

Ibi bitabo byatanzwe mu rwego rwo kurushaho gushishikariza urubyiruko gukunda gusoma no kwandika nk’intego ya mbere y’uyu muryango.

Ibi bitabo byahawe abanyeshuri bitwaye neza cyane mu masomo yabo, ni ukuvuga ababaye aba mbere bafite amanota ari hejuru ya 81% n’abanyeshuri basanzwe bazwi ko basoma cyane kurusha abandi. Ibindi bitabo byahawe amatsinda ari muri ibi bigo yitwa Isaro Foundation Clubs nayo ashishikariza abanyeshuri bo muri ibyo bigo gukunda gusoma no kwandika.

Ubwo hatangwaga ibi bitabo, Jean Leon Iragena washinze uyu muryango akaba ari n’umuyobozi mukuru wawo, yasobanuriye aba banyeshuri ko gusoma ari isoko y’ubumenyi k’ubikora. Yagize ati:”Kwandika ni ingenzi. Iyo umuntu yandika yiyungura ubumenyi. N’iyo waba uri umuhanga gute utarasomye ngo umenye amakuru y’ahandi ntabwo uba ufite ubumenyi bwuzuye.”

Lil G, umwe mu bahanzi bari mu muryango Isaro Foundation nawe wari uri muri uwo muhango, yashishikarije uru rubyiruko kugaragaza impano rutitinya. Yagize ati:”Aha harimo abahanzi? Ubuhanzi bwa mbere buhera ku kwandika, natwe turirimba, tuba twabanje kwandika, mwandike, muririmbe musome mugaragaze impano zanyu nk’urubyiruko rw’ejo hazaza.”

Pacifique Nsengiyumva, umuseminari w’imyaka 13, wiga mu mwaka wa mbere wahawe igitabo yavuze ko kizamufasha mu kwiyungura ubumenyi mu nyunguramagambo. Yagize ati:”Nzajya ngisoma mu kugira ngo nzabashe kongera inyunguramagambo y’icyongereza yanjye.”

Umuryango Isaro Foundation washinzwe n’umunyarwanda Jean Leon Iragena wiga muri Millsaps College muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. umaze gushinga amatsinda icyenda mu bigo by’amashuri byo hirya no hino mu Rwanda.

Isaro Foundation iheruka guhugura abarimu 30 baturutse hirya no hino mu Rwanda, babifashijwemo n’imiryango ishishikariza urubyiruko gukunda gusoma no kwandika yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Urateganya amarushanwa yo gusoma no kwandika ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages