Nyuma yo gusanga hari abarwayi baba bari mu bitaro batagira kirengera, umwe mu rubyiruko yatangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubasura binyuze mu muryango witwa ’Isoko y’Impuhwe’ yashinze.
Delphine Uwabakobwa, yatangirije ku mugaragaro igikorwa cyo gusura abarwayi mu bitaro bya CHUK.
Uwamahoro avuga ko yari amaze igihe abikorera mu mavuriro atandukanye wenyine, nyuma aza kwifatanya n’abandi nyuma yo kuganira n’abantu, agasanga hari n’abandi bafite umutima wo gusura abarwayi, bihuriza hamwe mu muryango bise “Isoko y’impuhwe”.
Uwabakobwa aganira na IGIHE yavuze ko, aho igitekerezo cyo gushinga uwo muryango cyavuye, yitegereje agasanga akwiye gutanga ubufasha ku bantu barwaye babura uko bivuza. Igitekerezo cyo gusura abarwayi cyamujemo akiri muto, ndetse ngo yabasuraga mu mavuriro atandukanye bijyanye n’ubushobozi yabaga afite.
Uwabakobwa Delphine na bagenzi be bafasha abarwayi babarihira ibitaro ku babuze ubwishyu. Hari n’abo aha amafaranga y’urugendo yo gutaha ku bayabuze, ibikoresho by’ibanze birimo amasabune, amavuta, impapuro z’isuku, umuti wo koza amenyo, kambambili n’ibindi.
Ikindi ni uko hari n’aho biba ngombwa akaba yafasha umurwayi kumukorera amasuku harimo kumukarabya no kumumesera ndetse no kumuganiriza.
Kuva yatangira icyo gikorwa, amaze kujya mu mavuriro akorera mu Mujyi wa Kogali, mu bitaro bya Kibagabaga, Niboye, Kimironko, CHUK n’ahandi.
Ibyo akora nta nkunga arabona kugeza ubu, gusa ngo mu mushahara we ni wo yifashisha, cyangwa akibafashisha amaboko ye.
Hamwe na bagenzi be n’abandi bakora ibikorwa by’urukundo, barimo umuryango “we are family one” na bo bari baje kwifatanya nawe, batangaubutumwa bavuga ko umuntu wese agomba kugira umutima w’impuhwe, ashimira urubyiruko rusaga 40 bafatanyije igikorwa.
Uwabakobwa ashishikariza urubyiruko kugira umutima wo gufasha, kuko umubiri ari ubusa, uhinduka isaha ku isaha, bityo ngo igikorwa cyiza umuntu akoze hano ku isi, mu ijuru aracyandikirwa.
Delphine Uwabakobwa, ni umukobwa ukiri muto, akaba akora mu kigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda, mu ishami rya Customer care. Yavukiye I Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Uwamahoro yifuza ko umuryango Isoko y’Impuhwe wakwaguka, ugakorera n’ahandi atabasha kugera, abaho bagasura abarwayi, bakabahumuriza babafasha.



















TANGA IGITEKEREZO