Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR, Pasteur SIBOMANA Jean, ubwo abakirisitu biryo torero basozaga ukwezi kwahariwe Umuryango kuwa 12/11/2012, yatangaje ko kugira ngo umuryango urusheho kugira agaciro wahoranye, ugomba kurangwa n’indangagaciro za gikirisitu.
Gahunda y’ukwezi kwahariwe umuryango yashyizweho na Leta, iherutse gusozwa mu cyumweru gishize i Burera mu ntara y’Amajyaruguru. Amadini n’amatorero nk’abafatanyabikorwa ba Leta bayigize iyabo.
Itorero rya ADEPR rivuga ko rimaze guhugura indembo 8 kuri 11 n’Umujyi wa Kigali zirigize kuri gahunda yo kwita ku muryango no kuwuteza imbere, hakangurirwa kwita ku bwumvikane mu miryango, kandi ababana badasezeranye bagasezerana nk’uko bisabwa indangagaciro z’umukirisitu.
Pasiteri Sibomana Jean yatangaje ko icyatumye ukwezi kwahariwe umuryango muri ADEPER gusorezwa mu Rurembo rwa Cyangugu ku rwego rw’igihugu, byatewe ni uko ariho amabuhugurwa y’abayoboke b’itorero mu bijyanye n’umuryango ariho yarageze.
Umuvugizi wa ADEPR avuga ko kugira ngo umuryango mwiza ubeho, ugomba kuba wubakiye ku ndangagaciro za gikirisitu zishimangira iza Kinyarwanda.
Hashimangiwe ko Amadini agomba gukomeza kugira uruhare mu kubaka umuryango, amadini akuzuzanya na Leta.
Bahimbayandi Gedeon ushinzwe iterambere ry’Umuryango muri MIJEPROFE yasabye ko umwaka utaha mu kwezi kwahariwe umuryango, hazishimirwa ko nta miryango ikibanye nabi kandi yarayobotse amadini.
Muri uwo muhango hakozwe igikorwa cyo koroza imiryango 2 itishoboye mu murenge wa Kamembe ku cyicaro cy’Ururembo rwa Cyangugu.
Itorero rya ADEPR, Ururembo rwa Cyangugu rugizwe na Paruwasi 44.



















TANGA IGITEKEREZO