Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wageneye u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 47 z’Amayero mu rwego rwo kunganira ingengo y’imari y’u Rwanda.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi John Rwangombwa abinyujije ku rubuga Twitter kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Nzeri2012 yemeje ko koko iyi nkunga yagenewe u Rwanda.
Amakuru dukesha ORINFOR, Michel Arion, Umuyobozi uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda yemeje ko uyu muryango utigeze uhagarika inkunga, ahubwo ko wabaye ukereje inkunga zari zigenewe imishinga imwe n’imwe.
Arion yatangaje ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi utigeze uhagarika cyangwa ngo ukereze inkuga igenerwa imishinga y’iterambere ku Rwanda, gusa ngo icyabaye ni itinda ryo gufata icyemezo ku buryo bw’imitangirwe y’izi nkunga.
Ibyemezo byo gutinza inkunga ibihugu bimwe na bimwe byageneraga u Rwanda byagiye bifatwa ahanini hagendewe kuri raporo z’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zishinja u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Congo Kinshasa zibumbiye mu mutwe wa M23, n’ubwo u Rwanda rutahwemye kubihakana.



















TANGA IGITEKEREZO