00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango wa Dr. Radjabu urashinja umugore we kugira uruhare mu rupfu rwe

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 4 January 2013 saa 12:23
Yasuwe :

Umuryango wa Dr. Radjabu Mbukani wishwe n’abantu bataramenyekana kugeza ubu, urashyira mu majwi umugore we witwa Muhire Louise mu kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo we kuko ngo bari basanzwe bafitanye amakimbirane akomeye.
Sankara Thomas ni nyirarume wa Radjabu. Ubwo twamusangaga ku bitaro bya CHUK ategereje kumenya ibiva mu bizamini byakozwe ku murambo wa Radjabu, yadutangarije ko umugore wari ihabara ya Radjabu yaba abifitemo uruhare.
Muhire wiga muri ULK ngo yagerageje kumwica (…)

Umuryango wa Dr. Radjabu Mbukani wishwe n’abantu bataramenyekana kugeza ubu, urashyira mu majwi umugore we witwa Muhire Louise mu kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo we kuko ngo bari basanzwe bafitanye amakimbirane akomeye.

Sankara Thomas ni nyirarume wa Radjabu. Ubwo twamusangaga ku bitaro bya CHUK ategereje kumenya ibiva mu bizamini byakozwe ku murambo wa Radjabu, yadutangarije ko umugore wari ihabara ya Radjabu yaba abifitemo uruhare.

Sankara Thomas wo mu muryango wa Dr.Rajdabu avuga ko urupfu rwa Radjabu rufitanye isano n'umugore we

Muhire wiga muri ULK ngo yagerageje kumwica inshuro nyinshi ariko ntibimuhire, ikibazo cy’amakimbirane hagati yabo ngo kikaba cyari gisanzwe kizwi na Polisi. Ati “Umugore we amaze gufungwa inshuro ebyiri kubera gushaka kugambanira umugabo ngo yicwe.”

Sankara avuga ko Muhire amaze iminsi yitaba inzego z’umutekano ku Muhima, ndetse ngo yigeze no gufungwa afungurwa bitewe n’abana bato yari yarasize iwe mu rugo. Ikindi ni uko yajyaga abwira abo mu muryango we ko “Dr. Radjabu azapfa we agafungirwa muri gereza nkuru 1930”.

Yongeyeho ko Muhire yari asanzwe ari umusinzi, kandi ngo yahozaga umugabo ku nkeke kugira ngo bakore ubukwe kuko babanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Uyu mugabo yatangarije IGIHE ko abaturage ari bo bahamagaye Polisi babonye umurambo wa Radjabu uzirikiye inyuma amaboko.

Dr. Rajdabu Mbukani yavutse ku ya gatanu Werurwe 1975 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba yari afite ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ise umubyara ni Radjabu Justin na Nyirabakinga Justine. Asize abana babiri b’abakobwa yabyaranye na Muhire Louise.

Dr. Rajdabu yari umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, akaba inzobere mu bijyanye no kuvura abagore mu Bitaro bya Kaminuza by’i Kigali CHUK.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages