00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango We Act wijihije Umunsi w’umwana w’Umunyafrika

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 16 June 2012 saa 01:25
Yasuwe :

Umuryango We Act wijihije Umunsi Mukuru w’umwana w’Umunyafrika ku itariki ya 15 Kamena 2012, mu nsanganyamatsiko igira iti:”Twite ku bana babana n’ubumuga”.
Abana barenga 300 baturutse mu turere dutatu two mu Mujyi wa Kigali, bijihije uwo munsi mukuru, binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo imbyino, imikino, ndetse na za byendagusetsa, ari nako batanga inyigisho kuri bagenzi babo, ku byerekeye kwirinda uburara, ubusambanyi, ndetse n’uburyo umwana yaharanira uburenganzira bwe.
Abana (…)

Abana bose baje muri uyumunsi mukuru wasangaga bafite akanyamuneza, cyane ko bavuga ko uyu muryango We Act ubakura mu bwigunge kuko usanga aho ukorera abana bafitanye ubumwe, doreko abenshi bahurira mu mashuri kandi bishyurirwa n’uyumuryango.

Umuyobozi w’umuryango We Act Benekigeri Chantal avuga ko watangiye gukorera mu Rwanda muri mwaka wa 2004, ufite intego yo gutanga ubufasha no kugira inama abahuye n’ibibazo by’ihungabana biturutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kandi cyane bahereye ku bana bavutse igihe Jenoside yakorwaga na nyuma yaho.

By’umwihariko kuri uyu munsi abana babwirwa amateka akomeye bagenzi babo banyuzemo, cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari nayo mpamvu aba bana bafashe umunota wo guceceka kugirango bibuke bagenzi babo barenganye muri Jenoside.

Ikindi kandi hari n’ubwo uyu muryango ubafata ukabajyana gusura urwibutso.

kuBa uyu muryango ukorera mu Mujyi wa Kigali gusa ngo ubushobozi buracyari buke ariko nibuboneka barateganya no gukorera mu gihugu hose, nk’uko Ubuyobozi bwa wo bubitangaza.

Ubusanzwe umunsi mukuru w’umwana w’Umunyafurika wizihizwa ku itariki ya 16 Kamena ariko We Act yahisemo kuwizihiza kuri uyu munsi w’imibyizi kuko aribwo abantu ngo bashobora kuboneka.

Umuryango We Act uterwa inkunga n’abagore 3 b’Abanyamerika bishyize hamwe kugirango bashyigikire ibikorwa byawo.

Uyu munsi waranzwe n'ibirori bitandukanye

Foto:Ntirenganya J.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages