00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusanzu ukomeye wa ULK mu kubaka igihugu

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 28 March 2013 saa 12:44
Yasuwe :

Hagamijwe gusuzuma urwego Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) igezeho mu kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, by’umwihariko mu kwigisha abanyeshuri bashobora gupiganwa ku isoko ry’umurimo ndetse no kwihangira imirimo kuri bamwe, ULK yasabye impuguke zo muri “Cope Consulting Ltd” gukora ubushakashatsi kugira ngo hamenyekane mu gihugu cyose umubare w’abanyeshuri barangije muri iyi Kaminuza, bakaba barabonye imirimo n’abashoboye kuyihangira.
Icyari kigamijwe cy’ingenzi muri ubu (…)

Hagamijwe gusuzuma urwego Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) igezeho mu kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, by’umwihariko mu kwigisha abanyeshuri bashobora gupiganwa ku isoko ry’umurimo ndetse no kwihangira imirimo kuri bamwe, ULK yasabye impuguke zo muri “Cope Consulting Ltd” gukora ubushakashatsi kugira ngo hamenyekane mu gihugu cyose umubare w’abanyeshuri barangije muri iyi Kaminuza, bakaba barabonye imirimo n’abashoboye kuyihangira.

Icyari kigamijwe cy’ingenzi muri ubu bushakashatsi, kwari ukureba hifashishijwe uburyo bwo gukora ubushakashatsi, hakusanywa amakuru mu gihugu cyose yerekeye aho abanyeshuri barangije muri ULK bakora. Ni ukuvuga ibigo bakoramo, imyanya mu buyobozi bafite n’aho babarizwa.

Ikindi kandi ubushakashatsi bwari bugamije kumenyekanisha urwego ULK igezeho, n’uruhare iyi Kaminuza imaze kugira mu iterambere ry’igihugu mu bijyanye no gushyira ku isoko ry’umurimo abakozi bashoboye gupiganwa no gutsindira imirimo, abandi nabo bakaba bashoboye kwihangira imirimo.

Iby’ingenzi byavuye mu bushakashatsi

Ubushakashatsi bwakorewe ku bakozi bo mu nzego za Leta (Minisiteri n’inzego z’ubuyobozi ku rwego rw’ibanze) n’abakozi bo mu nzego z’abikorera (inganda, amahoteli, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Ubucuruzi muri rusange, Amabanki, Ugutwara ibintu n’abantu, Ikoranabuhanga, Ubutabera, Uburezi, Ubuzima, n’ahandi) no mu miryango itegamiye kuri Leta bakunda kwita “Civil society” irimo Imiryango mpuzamahanga, Imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu Rwanda n’ahandi.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abanyeshuri barangije muri ULK bakora ahantu hatandukanye mu Rwanda, mu mirimo itandukanye igamije iterambere mu rwego rw’imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu mu rwego rw’ubukungu.

Bike ku byavuye mu bushakashatsi

Mu nzego z’imirimo ya Leta, abarangije muri ULK bakora mu nzego zose. Muri za Minisiteri, ubushakashatsi bwagaragaje ko abakozi bagera ku ijana na mirongo irindwi na barindwi (177) bahakora bize muri ULK.

Ubushakashatsi bukaba bwarasanze abanyeshuri bize muri ULK bakora mu nzego zose ndetse harimo abakora mu nzego nkuru zifata ibyemezo, nko ku rwego rwa minisiteri, Inteko ishinga amategeko n’ahandi.

Mu nzego z’ibanze, ubushakashatsi bwagaragaje ko abakozi bagera ku gihumbi n’ijana na makumyabiri (1120) barangije muri ULK.

Mirongo itatu ku ijana (30%) by’abayobozi b’uturere (District Mayors) ni abize muri ULK. Ikindi ubushakashatsi bwerekanye ni uko abakozi bagera ku gihumbi na magana atanu na mirongo itatu na batanu (1535) bakorera indi miryango ishamikiye kuri Leta bize muri ULK. Aha twavuga abakora mu Kigo cy’Igihugu gishinze Ubwiteganyirize bw’Abakozi, Ikigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro, Ikigo cy’Iposita, Ikigo gishinzwe umutungo kamere n’ahandi.

Mu miryango itegamiye kuri Leta bakunda kwita “Civil society”, ubushakashatsi bwerekanye ko abakozi bagera ku ijana (100) bakorera imiryango mpuzamahanga n’abandi bagera kuri magana atandatu na makumyabiri (620), bakorera imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu Rwanda bize muri ULK.

Mu bakozi bikorera ku giti cyabo, ubushakashatsi bwagaragaje ko abagera ku gihumbi na magana abiri na batanu (1205) bize muri ULK ubu bakaba bakorera amabanki akomeye n’ibigo by’imari bikorera mu Rwanda.

Urwego rw’Ubutabera rugaragaramo abakozi benshi barangije amasomo yabo muri ULK. Urwo rwego rugaragaramo abakozi bo mu nkiko, abahesha b’inkiko, abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubushinjacyaha, ab’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amagereza, Polisi y’Igihugu, abavoka n’abandi. Kugeza ubu, abavoka bagera kuri magana atatu na batanu (305) bize muri ULK, bakaba bagize 42% by’umubare w’abavoka bose biyandikishije bakaba bemewe n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko ba nyir’inganda nto, iziciriritse n’inini bagera ku ijana na cumi na bane (114) bose bize muri ULK. Abenshi muri bo bakaba bari mu cyiciro cy’abantu bakiri bato bashoboye kwihangira imirimo. Ubucuruzi bwabo butandukanye n’ubwo abantu bari basanzwe bamenyereye bwa rusange kuko usanga hari impinduka mu bigendanye no kwihangira imirimo aho benshi usanga harimo abahanze imirimo igendanye no gutegura ibijyanye n’iminsi mikuru, ibirori abandi ugasanga bakora amafilimi.

Iyi ncamake y’ubushakashatsi bwakozwe hagamijwe kumenya umubare w’abanyeshuri barangije muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) bafite akazi n’abashoboye kwihangiye imirimo bukubiyemo ingero nke kuko ibyavuye mu bushakashatsi byose bikubiye mu cyegeranyo cyakozwe na “Cope Consulting Ltd” cyashyizwe ahagaragara kivuga mu magambo arambuye kuri ubu bushakashatsi.

Prof Dr Rwigamba Balinda washinze ULK

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages