Umushinga “Nyungwe Nziza” w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) binyuze mu ishami rishinzwe ubukerarugendo, wabonye igihembo cy’umwaka mu bukererugendo cyatangiwe i Londres ku ya kane Ugushyingo 2012 .
Umushinga ‘Nyungwe nziza’ ugaragaza uburyo Pariki ya Nyungwe ikize ku rusobe rw’ ibinyabuzima by’inguge zo muri Afurika zisurwa na ba mukerarugendo benshi, ukaba waranashyizeho uburyo bwo gusura ibyiza nyaburanga bigize Pariki ya Nyungwe hakoreshejwe ikiraro cyo mu kirere gifasha abantu kubona neza ibyiza bya Pariki.
Iki kiraro cyitwa “Nyungwe Canopy Walk Way" cyatangijwe mu mwaka wa 2010 ku wa 15 Ukwakira, hagamijwe kurushaho gufasha abasura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kubona neza ibyiza byayo.
Nyungwe ifite umwihariko wo kuba muri Afurika ari yo Pariki icumbikiye 25% by’inyamaswa z’impundu, ikanabamo amoko menshi y’inyoni zitaba ahandi ku Isi.
Umushinga ‘Nyungwe Nziza’ uteganya uburyo bwo kubungabunga izi nyamaswa zose, ukanateganyiriza abaturiye Pariki ya Nyungwe uburyo bwo gukora imishinga ibyara inyungu; ibi bikaba ari uburyo abaturiye iyi Pariki bashyiriweho bwo kubona ku musaruro w’ubukerarugendo bityo ntibahungabanye Pariki mu bikorwa bitandukanye cyane cyane ibyo gushimuta bimwe mu binyabuzima biyirimo.
Umushinga ‘Nyungwe Nziza’ wahawe iki gihembo na British Guild of Travel Writers, ihuriro ry’abantu batandukanye barimo abanyamakuru, abanditsi n’abashakashatsi bajya mu bice bitandukanye by’Isi bareba ahantu nyaburanga n’ahandi hakozwe ibikorwa byiza.



















TANGA IGITEKEREZO