Mu gihe abantu bamwe na bamwe bibaza ibyavuye mu nkunga batanze mu mushinga wa “One Dollar Campaign”, IGIHE twaganiriye na Gustave Karara, Perezida w’urugaga mpuzamashyirahamwe ruhuza Abanyarwanda batuye ku isi (RDGN ) atubwira aho uwo mushinga ujyeze.
Kuri iki kibazo Karara agira ati "Hubatswe inzu y’amagorofa atanu ifite ubushobozi bwo kwakira abana 192 b’imfubyi za jenoside yakorewe Abatutsi, aho bazajya bafungurira (restaurant ) n’aho bazajya batekera, ibyo bikaba biri hafi kurangira. Imibare yerekana ko ibyakozwe bigeze kuri 98%. Ibisigaye ni ugusiga amarangi, gushyira ibirahuri mu madirishya n’inzugi n’indi mirimo y’isuku hanze ku rubaraza no gukora ubusitani n’ubwo hari amafaranga akibura agomba gushakishwa ngo birangire."
Akomeza avuga ko izi nzu zizamurikwa ku mugaragaro bitarenze intangiriro z’ukwezi k’Ugushyingo 2012, hakaba harabaye no guhindura inyubako kugira ngo abana babana n’ubumuga bagire ibyumba bibakira biboneye kuko mu mbonerahamwe ya mbere bitari biteganyijwe.
Uyu muyobozi avuga koOne Dollar Campaign yatangije umushinga wo kubaka utarabona amafaranga yose yari akenewe ( budget) haba hatangijwe igice kimwe hagamijwe kwereka abateye inkunga ko amafaranga yabo bayatangiye igikorwa kiriho kandi gishyirwa mu bikorwa no kugira ngo abagenarwabikorwa babonerwe byihuse icumbi.
Mu bindi bisigaye gukorwa ni ukubona ubushobozi bwo gushyiramo ibikoresho (equipments) bizakoreshwa n’abana bazatuzwa muri ayo mazu nk’ ibitanda, matora zo kuryamaho, intebe, ameza, amasahani, amasafuriya yo gutekamo n’ibindi. Hazakenerwa kandi ubushobozi bwo kubatunga buri munsi, nko kubabonera ibyo kurya, ibikoresho by’isuku, kuriha abakozi bazaba bashinzwe iyo mirimo, kuriha amazi n’umuriro n’ibindi.
Gustave Karara yadutangarije ko ibyo byose birimo kuganirwaho n’inzego zihuriye muri “One Dollar Campagn”, hashakwa igisubizo kiboneye kandi kirambye. Abari muri ibi biganiro ni amashyirahamwe ahuriwemo n’inzego za Leta, abikorera n’imiryango itegamiye kuri Leta nka IBUKA, Ibiro bya Perezidansi ya Repuburika y’u Rwanda, RDGN, AERG, MINALOC, FARG, MINAFFET, DGRCA, MINADEF, MININFRA, MINIYOUTH, CNLG, UNITY CLUB, AEGIS TRUST, na GATERA watanze ikibanza cy’aho ’One Dollar Campaign’ yubatse.
Ku bijyanye n’impinduka umushinga wa One Dollar Campaign uzazana, Karara yadutangarije ko bizaganirwaho mu nzego za “One Dollar Campaign” mu nama ziteganyijwe umwanzuro ukazagezwa ku Banyarwanda muri rusange kuko Umushinga ’One Dollar Campaign’ ari uwabo.
























TANGA IGITEKEREZO