00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutekano mu birombe by’amabuye y’agaciro warahagurukiwe

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 27 December 2012 saa 04:02
Yasuwe :

Nyuma y’uko mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro hakomeje kugaragara ibibazo by’umutekano muke, kompanyi icunga umutekano w’abantu n’ibintu High Security iratangaza ko yatangiye gucungira umutekano ibirombe.
Ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro by’umwihariko ibyo mu Ntara y’i Burasirazuba nk’i Musha, Ntunga, Rwinkwavu na Lamine mu Mujyi wa Kigali, byagiye bivugwamo ihohoterwa, akavuyo n’umutekano muke hagati y’abacukura amabuye y’agaciro ndetse rimwe na rimwe bikanatera ibikomere (…)

Nyuma y’uko mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro hakomeje kugaragara ibibazo by’umutekano muke, kompanyi icunga umutekano w’abantu n’ibintu High Security iratangaza ko yatangiye gucungira umutekano ibirombe.

Ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro by’umwihariko ibyo mu Ntara y’i Burasirazuba nk’i Musha, Ntunga, Rwinkwavu na Lamine mu Mujyi wa Kigali, byagiye bivugwamo ihohoterwa, akavuyo n’umutekano muke hagati y’abacukura amabuye y’agaciro ndetse rimwe na rimwe bikanatera ibikomere n’imfu za hato na hato.

Mu kiganiro na IGIHE, Sinzinkayo Eugene Umuyobozi wa Highsec yadutangarije ko bamaze gushinga umutwe wihariye kandi watojwe neza ku buryo bwo kurinda ibirombe, bakaba baratangiriye ku by’i Ntunga na Musha mu Ntara y’i Burasirazuba.

Sinzinkayo agira ati “Abantu bishyizemo ko abasekirite ari abajura, ko bitwara nabi, twe dushinga Highsec twashakaga kugaragaza itandukaniro n’andi makompanyi arinda abantu kuko twese tukiri bato kandi twifuza gukora ejo hazaza heza. Ikindi kandi dufite ubwishingizi bw’ibintu n’abantu turinda.”

Uwase Aimé umwe mu bacukurisha amabuye mu birombe bya Lamine biherereye mu Karere ka Nyarugenge, yadutangarije ko kubera umutekano ucungwa na Highsec mu birombe byabo, nta kibazo kijya kihavuka cyerekeranye n’umutekano kandi nta n’abajura b’amabuye bukiharangwa.

Highsec imaze imyaka itatu itangiye gukora nk’urubyiruko rwishyize hamwe, bafite abasekirite 160 batarinda ibirombe gusa ahubwo harimo n’abarinda ibigo byigenga, ibya Leta, ibigo by’imari iciriritse (microfinance) ingo z’abantu ku giti cyabo, bakanarinda abantu ku giti cyabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages