00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuturirwa wa Mutsindashyaka wabuze uwugura mu cyamunara

Yanditswe na

Olivier MUHIRWA

Kuya 12 April 2012 saa 04:52
Yasuwe :

Mu gihe byari byitezwe ko kuri uyu wa Kane ariho umuturirwa wa Thèoneste Mutsindashyaka utezwa cyamunara, byaje kurangira utabonye umuguzi kuko agaciro wahawe kari gahanitse ugereranyije n’ubushobozi bw’abari baje mu ipiganwa.
Iyi nzu yubatse ku Gisimenti ikoreramo Michael’s Den Hotel mu Murenge wa Remera Akarere ka Gasabo yagombaga kugurishwa kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mata 2012, mu cyamunara kuko nyirayo yananiwe kwishyura umwenda afitiye banki ya COGEBANK, ariko kubera igiciro (…)

Mu gihe byari byitezwe ko kuri uyu wa Kane ariho umuturirwa wa Thèoneste Mutsindashyaka utezwa cyamunara, byaje kurangira utabonye umuguzi kuko agaciro wahawe kari gahanitse ugereranyije n’ubushobozi bw’abari baje mu ipiganwa.

Iyi nzu yubatse ku Gisimenti ikoreramo Michael’s Den Hotel mu Murenge wa Remera Akarere ka Gasabo yagombaga kugurishwa kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mata 2012, mu cyamunara kuko nyirayo yananiwe kwishyura umwenda afitiye banki ya COGEBANK, ariko kubera igiciro gihanitse cya miliyoni 992 cyari ntajyibwa munsi, byatumye mu bari baje gupiganwa nta n’umwe wegukanye iyi nzu kuko nta wagiye hejuru y’aka kayabo maze cyamunara isubikwa ityo.

Ngiri itangazo ryahamagariraga abantu kuza mu cyamunara

Mu bantu batandatu bari bitabiriye iyi cyamunara, habuze n’umwe watanga amafaranga miliyoni 992 zihwanye n’agaciro k’iyo nzu; nk’uko Cyaga Eric wari ushinzwe guteza iyi nzu cyamunara, akaba yari anahagarariye inyungu z’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yabitangaje.

Iyi nzu yubatse ku Gisimenti i Remera mu Mujyi wa Kigali yagombaga kugurishwa hakurikijwe itegeko nomero 03/2010/ORG ryo ku itariki 16/11/2010 ryerekeranye no kugurisha imitungo, ku wananiwe kwishyura umwenda abereyemo banki.

Ukurikije agaciro katanzwe n’inzobere mu ibaruramutungo, icyamunara izongera isubukurwe kuwa 20 Mata 2012, ariko haherewe ku gaciro katanzwe ka miliyoni 992, ko ntawe ugomba kuzijya munsi.

Ngiyi inzu igiye gutezwa cyamunara
Abantu bari baje kureba uri bwegukane iyi nyubako

Thèoneste Mutsindashyaka ugiye guterezwa icyamunara inzu, yigeze kuyobora Umujyi wa Kigali igihe kirekire, yabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, ndetse yanabaye Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi. Nyuma y’aho yirukaniwe muri Guverinoma yatawe muri yombi yerekeza muri Gereza guhera ubwo mu kwezi kw’Ugushyingo 2009.

Mutsindashyaka yagiye muri gereza akurikiranweho gucunga nabi umutungo wa Leta mu gihe yayoboraga Umujyi wa Kigali mu 2004, by’umwihariko akaba yaranaregwaga kuba ataragaragarije Urwego rw’Umuvunyi Mukuru umutungo we. Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 13 n’amezi atandatu ariko biza kurangira kuwa 11 Gashyantare 2011, Urukiko Rukuru rumugize umwere we na bagenzi be baregwaga hamwe nawe.

Mutsindashyaka yigeze gukekwaho kandi ibyaha yaba ngo yarakoze akiyobora intara y’i Burasirazuba, aho yaregwaga kunyereza umutungo mu gihe yari akiri Guverineri w’iyo Ntara. Aha yaregwaga kuba yari ku isonga ry’abanyereje amamiliyoni mu iyubakwa ry’inzu y’iyi Ntara, ariko muri ibi byaha byose nta na kimwe cyamuhamye.

Mu miyoborere ya Mutsindashyaka azwiho kuba yaratangije, igikorwa cyo gusukura Umujyi wa Kigali, ateresha imikindo ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere birimo kuvugurura imyubakire mu Mujyi wa Kigali, azwiho kandi nk’umuyobozi wagize uruhare mu isenywa ry’amwe mu mazu yo mu Mujyi wa Kigali yari yubatse mu kajagari.

Ageze i Burasirazuba Mutsindashyaka yatangije igikorwa cy’ivugurura ry’imijyi ndetse na za santere z’ubucuruzi zibarirwa muri iyo Ntara, ndetse ibi byose bikaba byarajyanaga n’ibikorwa by’isuku muri iyo Ntara.

Muri Minisiteri y’Uburezi Mutsindashyaka azwiho nk’uwagize uruhare mu ihindura ry’inyigisho ziva mu rurimi rw’Igifaransa zijya mu Cyongereza.

Foto:Daddy S.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages