00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutwe witwaje intwaro w’Abanyarwanda wubuye imirwano muri Congo

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 4 June 2012 saa 12:17
Yasuwe :

Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kurangwa ubushyamirane hagati y’imitwe yitwaje intwaro n’ingabo zicyo gihugu, kuri ubu noneho haravugwa umutwe wa ALIR w’Abanyarwanda nawo wagiye muri ibyo bikorwa by’intambara.
Nkuko tubikesha Ikinyamakuru “Le Potentiel”, nyuma yo kwigomeka ku butegetsi no kwivana mu ngabo z’igihugu (FARDC) kw’ingabo zahoze ari iza CNDP ya Laurent Nkunda, bagashinga umutwe bise M23 uyubowe na Col.Sultani Makenga, ndetse (…)

Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kurangwa ubushyamirane hagati y’imitwe yitwaje intwaro n’ingabo zicyo gihugu, kuri ubu noneho haravugwa umutwe wa ALIR w’Abanyarwanda nawo wagiye muri ibyo bikorwa by’intambara.

Nkuko tubikesha Ikinyamakuru “Le Potentiel”, nyuma yo kwigomeka ku butegetsi no kwivana mu ngabo z’igihugu (FARDC) kw’ingabo zahoze ari iza CNDP ya Laurent Nkunda, bagashinga umutwe bise M23 uyubowe na Col.Sultani Makenga, ndetse n’ishyirahamwe ry’imitwe y’itwaje intwaro yo muri Ituri (COGAI), ubu haravugwa ko umutwe ugamije kubohora u Rwanda ( ALIR) nawo winjiye muri uwo mukino w’intambara.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru i Kinswhasa , Lieutenat- Colonel Mactar Diop, Umuvugizi w’ingabo za Loni (Monusco) ziri mu butumwa muri Congo, yatangaje ko uwo mutwe wa ALIR watangiye ibyo bikorwa bwawo kuva ku ya 24 Gicurasi, ukaba ubikorera ahitwa Busolo mu birometero 25 mu majyepfo y’iburengerazuba bwa Walungu.

Uwo mutwe wigometse ugizwe n’abanyamahanga (Abanyarwanda) utarabasha gusobanura neza impamvu nyakuri zicyo uwifuza, ni uwa kabiri ukorera muri icyo gihugu urwanya Leta y’u Rwanda, nyuma ya FDRL ikomeje guteza umutekano muke mu baturage bo mu burasirazuba bwa Congo.

Hari hamaze igihe umutwe wa ALIR utavugwa cyane mu ntambara zibera muri Congo, dore ko atari umushya muri ibyo bikorwa.
Mu minsi ishize LONI yaregaga Leta y’u Rwanda ko ishyigikiye umutwe wa M23, ibyo ariko biza kunyomozwa n’umuvugizi wa M23 Lieutenant-Colonel Vianney Kazarama mu kiganiro yagiranye na Radio mpuzamahanga y’Abongereza (BBC). Bidatinze Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo nawe abyamaganira kure.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages