00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuvunyi Mukuru Aloysie Cyanzayire yashyikirijwe ibiro

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 6 October 2012 saa 11:35
Yasuwe :

Nyuma y’umunsi umwe arahiriye imirimo yo kuba Umuvunyi Mukuru, Aloysie Cyanzayire yahise ahererekanya ububasha n’uwari umuvunyi w’agateganyo.
Ihererekanyabubasha hagati ya Augustin Nzindukiyimana wari Umuvunyi mukuru w’agateganyo na Aloysie Cyanzayire, Umuvunyi Mukuru, ribaye nyuma y’umunsi umwe gusa nyuma y’uko Umuvunyi Mukuru arahiye ku itariki ya 4 Ukwakira 2012.
Augustin Nzindukiyimana ucyuye igihe, yatangaje ko mu kazi kabo ka buri munsi bahuye n’ingorane z’uko Urwego rw’Umuvunyi (…)

Nyuma y’umunsi umwe arahiriye imirimo yo kuba Umuvunyi Mukuru, Aloysie Cyanzayire yahise ahererekanya ububasha n’uwari umuvunyi w’agateganyo.

Ihererekanyabubasha hagati ya Augustin Nzindukiyimana wari Umuvunyi mukuru w’agateganyo na Aloysie Cyanzayire, Umuvunyi Mukuru, ribaye nyuma y’umunsi umwe gusa nyuma y’uko Umuvunyi Mukuru arahiye ku itariki ya 4 Ukwakira 2012.

Augustin Nzindukiyimana ucyuye igihe, yatangaje ko mu kazi kabo ka buri munsi bahuye n’ingorane z’uko Urwego rw’Umuvunyi rufite abakozi bake, kandi rufite inshingano zagutse.

Yavuze ko bibanze ku bikorwa byo kurwanya ruswa n’akarengane mu baturage, kwihutisha amasoko kugira ngo ingengo y’imari ikoreshwe yose, ubugenzuzi mu rwego rwo kugaragaza ibitagenda neza n’ibindi.

Aloysie Cyanzayire, Umuvunyi Mukuru mushya, yijeje abakozi bagiye gukorana ubufatanye no guhuza imbaraga kugira ngo ibikorwa byinshi bishoboka bizagerweho.

Cyanzayire yasabye abakozi gukunda no gukora umurimo unoze. Ati “ tugomba kunoza ibyo dukora, kuburyo buri wese witegereza icyakozwe abona ko uwagikoze yakoresheje ingufu ze zose.”

Cyanzayire yagaragaje ko Urwego rw’Umuvunyi nk’ikigo gifite inshingano zo kugenzura imitangire ya serivisi z’ibindi bigo, kurwanya akarengane na ruswa, gukurikirana imyitwarire y’abayobozi, kigomba kuba intangarugero.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages