00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuvunyi yahagurukiye kurwanya ruswa ishingiye ku gitsina

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 31 October 2012 saa 01:11
Yasuwe :

Nyuma y’aho Umuryango Transparecy Rwanda ushyiriye ahagaragara raporo yerekana ko ruswa ishingiye ku gitsina imaze gufata intera mu nzego z’imirimo, kuri ubu Umuvunyi Mukuru Cyanzayire Aloysie mu cyumweru gishize yatangaje ko iki kibazo kigomba gukurikiranwa hagamije kumenya imiterere yacyo nyakuri.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu cyumweru gishize nyuma yo gushyira ahagaragara imyanzuro y’inama ngishwanama yo kurwanya ruswa Umuvunyi Mukuru Cyanzayire Aloysie yikomye bamwe bakomeje (…)

Nyuma y’aho Umuryango Transparecy Rwanda ushyiriye ahagaragara raporo yerekana ko ruswa ishingiye ku gitsina imaze gufata intera mu nzego z’imirimo, kuri ubu Umuvunyi Mukuru Cyanzayire Aloysie mu cyumweru gishize yatangaje ko iki kibazo kigomba gukurikiranwa hagamije kumenya imiterere yacyo nyakuri.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu cyumweru gishize nyuma yo gushyira ahagaragara imyanzuro y’inama ngishwanama yo kurwanya ruswa Umuvunyi Mukuru Cyanzayire Aloysie yikomye bamwe bakomeje kugira ruswa ingeso, ndetse abibutsa ko ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko.

“Abantu b’ingeri zose barasabwa gukanguka bagatunga urutoki aho bakeka ruswa hose, kandi ntibemere kugira icyo batanga ngo bahabwe serivisi mu gihe amategeko atabiteganya. Bizatuma ruswa itaba nk’umuco mu Banyarwanda.

Ikindi cyavugiwe muri iyo nama ni uko hateganijwe icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa kuva tariki ya 05 kugeza ku ya 09 Ukuboza, imyiteguro yacyo ikaba ikomeje kunononsorwa.

Inama ngishwanama yo kurwanya ruswa yashyizweho n’Inama y’Umushyikirano ya 2008, nk’urubuga rwo guhererekanya amakuru kw’abafite aho bahuriye n’ibikorwa byo kurwanya ruswa.

Ihuje inzego za Polisi, Ubushinjacyaha Bukuru, Minisiteri y’Ubutabera, Urukiko rw’Ikirenga, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ikayoborwa n’Umuvunyi Mukuru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages