00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyoboke wa Faustin Twagiramungu yatashye mu gihugu

Yanditswe na

Izuba Rirashe

Kuya 30 October 2012 saa 12:58
Yasuwe :

Umuyoboke ukomeye w’Ishyaka “RDI-Rwanda Nziza” rya Faustin Twagiramungu ari mu Rwanda nyuma y’imyaka hafi 17 yigomeka ku butegetsi buriho mu Rwanda ndetse akaba umwe mu bantu bagiye bigaragambiriza kuri Ambasade y’u Rwanda iri i Buruseli.
Seminega Eugene asanzwe ari Umujyanama wa RDI Ishyaka rikorera mu buhungiro, azwiho kuba yarafatanyije na Faustin Twagiramungu bashinga ishyaka.
Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha bamwe mu bayobozi b’u Rwanda bashinzwe kwigisha no gukangurira (…)

Umuyoboke ukomeye w’Ishyaka “RDI-Rwanda Nziza” rya Faustin Twagiramungu ari mu Rwanda nyuma y’imyaka hafi 17 yigomeka ku butegetsi buriho mu Rwanda ndetse akaba umwe mu bantu bagiye bigaragambiriza kuri Ambasade y’u Rwanda iri i Buruseli.

Seminega Eugene asanzwe ari Umujyanama wa RDI Ishyaka rikorera mu buhungiro, azwiho kuba yarafatanyije na Faustin Twagiramungu bashinga ishyaka.

Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha bamwe mu bayobozi b’u Rwanda bashinzwe kwigisha no gukangurira Abanyarwanda gutahuka, yemeza ko byafashe igihe kirekire kugira ngo Seminega Eugene afate icyemezo cyo kugaruka mu gihugu.

Umuyobozi utarashatse kugaragara muri iyi nkuru yagize ati, “ubwo Perezida Kagame yajyaga mu Bufaransa guhura n’Abanyarwanda, uyu mugabo twahuye nawe turaganira ndibuka ko Senateri Henriette Umulisa yamubwiye ko mu mutwe we harimo igikuta kimubuza kumva, ariko ubu ubona ko yafashe icyemezo gisobanutse, byabanje kumugora kubera uburyo yahemukiye igihugu ariko turamuhumuriza tumubwira ko nta kibazo, none ubu ari mu gihugu kandi arahishimiye.”

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyashatse kumenya impamvu zatumye Seminega Eugene ataha mu gihugu ariko yanga kuvuga byinshi ati “jyewe ntabwo nigeze mpunga igihugu, ndi hano mu Rwanda mfite imirimo myinshi ndimo gukurikirana.”

Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha Abanyarwanda batuye i Buruseli yemeza ko uyu Seminega Eugene yatesheje umutwe kenshi abayobozi b’Ambasade y’u Rwanda i Buruseli mu myaka ishize kuko yayoboraga abandi kwigaragambya bamagana Leta y’u Rwanda.

Umwe yagize ati, “uwitwa Cyamukungu na Seminega bazaga kwigaragambya kuri Ambasade, bakahasiga amarangi y’umutuku, agashushanya imisaraba; yari intagondwa cyane.”

Gutaha kwa Seminega bishobora kongera umwuka mubi mu Ishyaka rya Faustin Twagiramungu nawe uherutse gutangaza ko azataha mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka utaha; agakorera politiki mu Rwanda.

Mu mpera z’ukwezi kwa munani, abanyamuryango babiri bakomeye muri RDI nabo barasezeye, abo akaba ari Me Uwizeyimana Evode wari umujyanama mukuru mu byerekeranye n’amategeko na Alain-Patrick Ndengera wari Komiseri ushinzwe iby’umutekano ndetse akaba umuhuzabikorwa wa RDI muri Canada.

Mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira 2012, muri RDI-Rwanda Nziza havutsemo amakimbirane abanyamuryango batangira kwitana abagambanyi nyuma yaho Hildebrand Kayibanda(umuhungu wa Kayibanda akaba n’umuyoboke wa RDI) yagaragaye muri Ambasade y’u Rwanda i Buruseli mu gikorwa cyo gutanga inkunga yagenewe Ikigega Agaciro.

Impamvu amashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi ahora mu makimbirane

Amakimbirane mu mitwe ya politike itavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ntagaragara gusa muri RDI-Rwanda Nziza, yagiye anavugwa muri RNC, FDU-Inkingi rya Ingabire Victoire ndetse na PS-imberakuri ryari riyobowe na Ntaganda Bernard ubu ufungiye muri gereza ya Mpanga.

Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu muryango RPF-inkotanyi Hon. Wellars Gasamagera avuga ko ubuzima n’imibanire y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda biri mu bituma aya mashyaka ahora mu makimbirane.

Gasamagera yagize ati, “Ubuzima bwo gukora politike burahindagurika cyane kuri jye ariya makimbirane bafite nyabona nk’asanzwe ariko kandi binagaragara ko batangira gukorana ariko badahuje, nta cyizere bafitanye, biroroshye ko basenyuka”

Ishyaka rya RPF- Inkotanyi ribigiramo uruhare?

Andi makuru yemeza ko RPF-Inkotanyi iticaye ubusa, kuko yashyizeho abantu bashinzwe gusobanurira Abanyarwanda baba hanze uburyo igihugu kirimo gutera imbere no kubigisha bagamije kubavanamo imitekerereze n’imyumvire yagiye iranga ubutegetsi bwasimbuwe na RPF Inkotanyi.

Gasamagera Wellars aherutse i Boston muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri “Rwanda Day” aho yabonanye na bamwe mu banyarwanda baba muri icyo gihugu ubwo hitegurwaga iryo huriro.

Gasamagera ntiyashatse gutangariza Izuba Rirashe abatavuga rumwe n’ubutegetsi yahuye nabo ariko yemera ko hari abo yafashe umwanya we akabasobanurira aho u Rwanda rugeze.
Ati “abenshi usanga bafite imyumvire itari yo ku gihugu, usanga babeshywa bigatuma baheza inguni mu byemezo bafata, nk’ubu hari uwari ufite ikibazo hano[mu Rwanda] ariko nagiye kuvayo[Amerika] yabonye ibyo yari akeneye byose ariko wabonaga ko yahinduye imyumvire.”

Gasamagera Wellars yongeyeho ko guhindura imyumvire y’Abanyarwanda bitwa ko batavuga rumwe n’ubutegetsi ari urugamba rwo guhozaho, muri iki gihe rukaba rurwanwa n’abahagarariye u Rwanda mu bihugu ndetse na gahunda y’abayobozi bakuru b’igihugu bafata umwanya bakabasanga iyo bari.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages