00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi mukuru wa MTN ari mu Rwanda

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 20 March 2013 saa 04:25
Yasuwe :

Perezida akaba n’Umuyobozi mukuru wa MTN ari mu ruzinduko mu Rwanda kuva ku wa 19 Werurwe 2013, mu rwego rwo kureba uko ibikorwa bya MTN Rwanda bigeze.
Sifiso Dabengwa ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru muri MTN barimo Ahmad Farroukh Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa muri MTN. Uru ruzinduko kandi rugamije kugaragaza umubare w’ibihugu MTN ikoreramo ibikorwa byayo n’u Rwanda rubarirwamo.
Nk’uko tubikesha itangazo ryatanzwe na MTN Rwanda ni n’umwanya wo kumenyesha abakozi ba MTN intumbero (…)

Perezida akaba n’Umuyobozi mukuru wa MTN ari mu ruzinduko mu Rwanda kuva ku wa 19 Werurwe 2013, mu rwego rwo kureba uko ibikorwa bya MTN Rwanda bigeze.

Sifiso Dabengwa ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru muri MTN barimo Ahmad Farroukh Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa muri MTN. Uru ruzinduko kandi rugamije kugaragaza umubare w’ibihugu MTN ikoreramo ibikorwa byayo n’u Rwanda rubarirwamo.

Nk’uko tubikesha itangazo ryatanzwe na MTN Rwanda ni n’umwanya wo kumenyesha abakozi ba MTN intumbero n’icyerekezo bishya byayo. Icyerekezo gishya cya MTN ni “Kugeza sirivisi z’umurongo mugari ku bakiriya bayo” mu gihe intego ari “Ugufata neza abakiriya no kurushaho kubagira urumuri.”

Muri uru ruzinduko, Dabengwa arabonana n’abayobozi bakuru n’abakozi ba MTN Rwanda mu nama yo kwigira hamwe akamaro ko gutanga serivisi nziza ku bakiriya babo ndetse n’ibigendanye n’umuvuduko w’ikoranabuhanga mu gukoresha telefoni zigendanwa.

Dabengwa agira ati «U Rwanda buri gihe rugaragaza imikorere izira amakemwa. Intego yacu ni ugukomeza icyicaro turiho kandi tuzabigeraho duha agaciro abanyamigabane bacu, abakozi n’abakiriya mu buryo burambye dushingiye ku ndangagaciro za MTN.»

Akomeza avuga ko itsinda rya «Y’ello» izitabwaho mu rwego rwo gushyigikira iterambere ku mugabane wa Afurika. Mu mwaka wa 2012 MTN umubare w’abafatabuguzi wiyongereyeho 15.1 na ho inyungu ziyongera kugera ku 10.9%. Ku isi MTN ifite abafatabuguzi bagera kuri miliyoni 189.1, mu Rwanda basaga miliyoni 3 n’ibihumbi 200.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages