Deo Habumugisha wayoboraga akagari ka Rubimba mu murenge wa Kabare ho mu karere ka Kayonza, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Kamena 2012, apfana n’umwana we w’umuhungu. Icyo bazize kugeza ubu ntikiramenyekana.
Mu kiganiro Meya w’akarere ka Kayonza, Mugabo John yagiranya na IGIHE, yasobanuye ko impamvu nyayo y’urupfu rw’uyu muyobozi itaramenyekana, agira ati:”Ntabwo twakwemeza icyo yazize turabimenya nyuma y’isuzuma ry’abaganga. Gusa ikigaragara ngo nuko yavuye ku kazi arwaye, akaza kunywa umuti wa Kinyarwanda n’umuhungu we, ari wo wabaguye nabi bikabaviramo gupfa.”
Nkuko Meya wa Kayonza yakomeje abisobanura, uretse Deo Hamugisha n’umuhungu we bitabye Imana, abandi bo muri uyu muryango barimo umugore wa nyakwigendera n’abandi bana be batatu nabo barwariye mu bitaro bya Gahini, naho umukobwa we mukuru uri mu kigero cy’imyaka 20 yahungabanye kubera ibyabaye ku muryango we.
Amakuru yatangajwe n’urubuga Umuseke.com avuga ko hari abakeka ko uyu muryango uri kuzira amarozi, kuko ngo ku cyumweru tariki 24 Kamena bari bakoresheje umunsi mukuru aho umwana wabo yari yahawe “Ukaristiya” mu idini Gatulika, muri ibi birori bivugwa ko aribwo uyu muryango waba wararozwe dore ko kuwa mbere aribwo bahise bamererwa nabi.
Deo Habumugisha yayoboraga akagari ka Rubimba ariko yari atuye mu murenge wa Nyamirama, Meya wa Kayonza yabwiye IGIHE ko iby’uwo munsi mukuru ntacyo abiziho, ariko ko abaturanyi be batangaje ko yari abanye n’abandi neza.
Abo mu muryango wa Habumugisha barwariye mu bitaro bya Gahini, bari kugaragaza ibimenyetsi byo kubabara cyane mu nda, kuruka ndetse no guhitwa. Impamvu nyayo y’uru rupfu rw’amayobera, iramenyekana nyuma y’isuzuma ibitaro bya Gahini biri gukora ku mirambo ya Habumugisha n’umuhungu we.



















TANGA IGITEKEREZO