Ubwo abayobozi bo muri Minisitri y’uburezi, abashinzwe uburezi mu turere n’abafatanyabikorwa mu burezi, bagiranaga inama y’umunsi umwe ku itariki ya 28 Nzeri 2012, basanze Minisiteri y’Uburezi yarageze kuri byinshi mu mwaka w’amashuri wa 2001/20o12.
Muri iyi nama ngaruka mwaka iba mu mpera z’umwaka w’amashuri, abayitabiriye bagaragaje intambwe igaragara u Rwanda rugenda rutera mu guteza imbere uburezi, cyane cyane muri gahunda zitandukanye harimo iy’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda; ubwiyongere bw’umubare w’abanyeshuri mu gihugu guhera mu mashuri y’inshuke kugeza ku rwego rwa Kaminuza; ikoranabuhanga mu burezi , amahugurwa ku barezi ku nzego z’uburezi zitandukanye, kongera ibyumba by’amashuri ndetse n’ibikoresho nkenerwa mu burezi.
Emmanuel Muvunyi, Umuyobozi ushinzwe ibizamini mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB) yagize ati “u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu burezi n’ikimenyimenyi tumaze iminsi mike duhawe igihembo n’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, kubera ibikorwa byiza twagaragarije ibindi bihugu cyane muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda no mu zindi hahunda z’uburezi zitandukanye”.
Muvunyi, yongeyeho ko kuba iki gihembo cyaratashye mu Rwanda, ari uruhare rw’abaturage bagira mu kubaka amashuri y’abana b’abanyarwanda.
Minisitiri w’uburezi, Vincent Biruta yatangaje ko igihembo u Rwanda rwahawe, ari icy’Abanyarwanda bose n’abafatanyabikorwa mu burezi mu gihugu.
Biruta yakanguriye abari muri iyo nama kwiremamo icyizere kugira ngo u Rwanda rumenyekane hanze yarwo mu kuzamura ireme ry’uburezi.
Ati “tugomba gushyira imbaraga hamwe na hamwe hagaragaye imbaraga nke mu burezi , kugira ngo uburezi butere imbere kurushaho”.
Mu mwaka w’amashuri 2011/2012, wari wateganyirijwe ingengo y’imari ingana n’amafaranga y’u Rwanda 182,723,768,233, akaba yarakoreshejwe muri gahunda z’uburezi ku kigereranyo cya 91%.



















TANGA IGITEKEREZO