Amakuru ava mu bushakashatsi bwakozwe kandi bushyirwa ahagaragara na Komisiyo y’Igihugu y’Abana (NCC) mu bufatanye na Hope & Homes for Children (HHC) agaragaza ko umwana ukuriye mu bigo birera impfubyi hari bimwe mubyo aba abura umugereranyije n’umwana wakuriye mu muryango.
Bimwe muri byo, ni uko uyu mwana ataba azi kwifatira ibyemezo mu buzima kuko aba yaramenyereye kugenerwa no gufatirwa ibyemezo, kuba uburere bwe usanga atari bwiza nk’ubw’umwana wakuriye mu muryango, kwigunga no kubura urugwiro n’urukundo bya kibyeyi, kutigirira icyizere n’ibindi bibagiraho ingaruka zikomeye ahura nazo mu buzima bwe.
Imyanzuro y’ubu bushakashatsi ikangurira buri Munyarwnda kugira uruhare mu kuvana aba bana mu bigo, bakarererwa mu miryango ngo barindwe izi ngaruka kandi bahabwe urukundo rwa kibyeyi.
Nyinawagaga Claudine, Umunyamabanga Nshingabikorwa wa Hope & Homes for Children (HHC) avuga ko muri ubu bushakashatsi basanze umwana ujyanywe mu muryango ahita agaragaza ko atifuza kuba yasubira mu bigo birera impfubyi ukundi.
Avuga kandi ko umwana ugiye mu muryango ahita ahinduka mu mico akaba umwana mwiza, ari nayo mpmavu buri mubyeyi akangurirwa kugana ibigo birera abana ngo afatemo uwo yarera.
Nyinawagaga avuga ku myitwarire y’umwana uvanywe mu kigo agiye kurererwa nu muryango yagize ati:”Arahinduka akaba umwana mwiza w’igitangaza kuko cya kindi aba yarabuze cy’urukundo n’igituza cya nyina aba akibonye kikamumara za mpungenge kwa kundi yari kujya kwicara mu nguni ya wenyine noneho agatangira kwegera abandi akaba umwana rwose usanzwe, wumvira, wiga neza, ukora uturimo tw’imuhira; umwana usanzwe.”
Nyinawagaga avuga ko kurera umwana wabyaye, w’umuvandimwe wawe, umwana w’umwe wo mu muryango mugari, umwana w’umuturanyi (wenda watabarutse) cyangwa se umwana w’umunyarwanda byahoze mu muco.
Tariki ya 16 Werurwe 2012 Inama y’Abaminisitiri yemeje ko mu gihe cy’imyaka 2 nta mwana w’u Rwanda uzaba ukirererwa mu bigo by’impfubyi.
Ni muri urwo rwego kimwe mu bigo 34 (cyitwa Mpore PEFA-Kicukiro) kimaze gufungwa kuko abana bakirererwagamo bamaze kubonerwa imiryango.
Buri Munyarwanda arakangurirwa kandi agashishikarizwa kwakira abana mu miryango, ngo ibi bigo 33 bisigaye bizabe byafunze byose cyangwa se byahinduriwe imiririmo mu myaka 2 iri imbere.


















TANGA IGITEKEREZO