Umwanditsi w’icyamamare akaba n’umwarimu mu gihugu cya Nigeriya Wole Soyinka, azaza kwitabira ibiganiro mpuzamahanga bizabera I Kigali mu rwego rwo gutegura ibikorwa by’umunsi mukuru w’Ubwigenge bw’u Rwanda aho na Dr Donald Kaberuka azaba ari kuri iyi tariki ya 30 Kamena mu nzu y’inteko Nshinga amategeko.
Wole Soyinka wahawe igihembo cya Nobel mu buvangazo mu 1986, agomba kuzafata ijambo muri iyo nama hamwe n’izindi mpuguke zagiye zihabwa ibikombe bya Nobel, nkuko ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGD) cyabitangaje mu itangazo rigenewe abanyamakuru.
Si Soyinka gusa kandi, hazaba hari na Laureate nawe wahawe igihembo nk’iki mu bijyanye n’ubuvanganzo mu mwaka w’1986, akaba ari mubazafata ijambo uwo munsi na Dr Donald Kaberuka wahoze Minisitiri w’imali mu Rwanda ubu akaba ayobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.
Rwanda News Agency ivuga ko Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’inama mpuzamahanga ku Karere k’ibiyaga bigari ndetse n’umuryango w’ibihugu byakolonijwe n’u Bwongereza yateguye inama izabahuriza hamwe ku tariki 30 Kamena.
Iyi nama izaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubuyobozi na Demokarasi, intego nyamukuru y’Abanyafurika”. Kuri uwo munsi biteganijwe ko hazaba hari abatumirwa benshi bazavuga kandi bazagaruka kenshi ku itegurwa ry’umunsi w’ubwigenge bw’u Rwanda ugiye kuba ku nshuro yawo ya 50.
Uyu munsi w’ubwigenge waje kuva ku itariki ya Mbere Nyakanga uhurizwa hamwe n’umunsi wo kwibohoza wizihizwa ku itariki ya 4 Nyakanga kuko ariwo munsi ingabo za RPF zahagarikiye Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Abandi batumirwa bakuru bazafata ijambo ni: Prof. Margee Ensign umuyobozi wa Kaminuza y’Abanyamerika iri mu gihugu cya Nigeriya, uwahoze yungirije umunyamabanga wa Leta y’Amerika ku mugabane w’Afurika Dr. Jendai Frazer, Minisitiri w’Ubucuruzi muri Kenya Moses Wetangula ndetse n’abandi benshi.
Iyinama izabera ku nzu y’inteko ishinga amategeko ku itariki ya 30 Kamena, izakurikirwa n’iminsi 2 yahariwe gusangira ibitekerezo hagati y’abahanga batandukanye bazaba bungurana ibitekerezo ku nsanganyamatsiko yavuzwe haruguru.



















TANGA IGITEKEREZO