Ibi byagiye bihurirwaho n’abagiye batanga ibiganiro mu nama mpuzamahanga yasuzumaga imiyoborere na demukarasi muri Afurika muri iyi myaka 50 ishize, impuguke zari muri iyi nama zagiye zitanga urugero ku Rwanda, aho mu myaka 18 gusa nyuma yo kwibohora hamaze kugaragara impinduka zikomeye mu buzima bw’igihugu, bitewe ahanini no gushyira imbere politiki y’imiyoborere myiza.
Mu gihe u Rwanda rwizihiza isabukuri y’imyaka 50 rubonye ubwigenge na 18 rwibohoye i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Kamena hateraniye inama mpuzamahanga yasuzumaga imiyoborere na demukarasi muri Afurika muri iyi myaka 50 ishize, ndetse n’isomo ibindi bihugu bishobora kwigira ku Rwanda muri iyi myaka 18 rumaze rwibohoye.
Nk’uko tubikesha ORINFOR, abatanze ibiganiro muri iyo nama bagaragaje ko mu bihugu byinshi bya Afurika hakiri inzitizi nyinshi mu bijyanye n’imiyoborere myiza na demukarasi, ari nayo mpamvu ibyo bihugu byitwa ko byigenga ariko mu by’ukuri nta bwigenge bifite.
Atangiza iyo nama, Perezida wa Sena Dr Ntawukuriryayo Jean Damascène yavuze ko n’ubwo u Rwanda rumaze imyaka 50 rwigenga rwahuye n’ibibazo byatewe ahanini n’ubujiji no kutigirira icyizere, ibyo bikaba byarabaye imbogamizi mu nzira y’ubwigenge.
Yatanze urugero aho mu bihugu bimwe na bimwe bya Aufrika hakirangwa amatora afifitse ndetse agasozwa n’imvururu zihohotera abaturage, avuga ko ibyo atari ubwigenge.
Ntawukuriryayo yavuze ko uhereye ku rugero rw’u Rwanda, Abanyafurika batagombye guhora batunga agatoki Abakoloni kuko igihe cyabo cyarangiye, ahubwo bakumva ko umwanzi wabo rusange ari umwe, ari we ubukene bw’akarande, ubujiji, amacakubiri, kutigirira icyizere n’ibindi.
Dr Ntawukuriryayo yagize yagize ati: “Isomo rya mbere tugomba gukura muri ibi, ni uko umwanzi wacu rusange atari Umukoloni, ahubwo ari ubukene bw’akarande, ubujiji, amacakubiri, kutigirira icyizere n’ibindi, kandi ndemera ko Abakoloni bagawe bihagije, ubu igihe kikaba kigeze kugirango twebwe Abanyafurika twiyubakire ejo hazaza heza kandi tubifitiye ubushobozi”.
Perezida wa Sena yifuje ko ubutaha mu nama nk’iyi hazasuzumwa aho Afurika igeze muri demukarasi, imiyoborere myiza n’iterambere, ibyo bikaba bisaba abayobozi b’uyu munsi kubaka umusingi ukomeye mu miyoborere myiza na demukarasi kugirango bategurire abaturage babo ejo hazaza heza, aho ibibazo by’ubukene, ubujiji n’imyiryane bizasigara ari amateka.
Iyi nama yitabiriwe n’impuguke zinyuranye zo mu Rwanda no mu mahanga yateguwe na Guverinoma y’u Rwanda, ku bufatanye n’Inama Mpuzamahanga ku karere k’Ibiyaga Bigari n’Ubunyamabanga bwa Commonwealth.
Abitabiriye iyi nama kandi barifatanya n’abanyarwanda kuri icyi Cyumweru mu kwizihiza isabukuru y’uruhurirane rw’imyaka 50 u Rwanda rumaze rubonye ubwigenge n’isabukuru y’imyaka 18 rumaze rwibohoye.
Iyi nama yamaze iminsi 3 yarimo inararibonye zitandukanye muri politiki, yatumiwemo ndetse abanyeshuri ba za Kaminuza n’amashuri makuru atandukanye mu Rwanda, hakaba hari hatumiwe abayobozi b’imiryango itandukanye nka Hon. Mmassekagoa Masire Mwamba, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Prof Alphonse Ntumba Luaba, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ICGLR, Dr Jendayi Fraser wo muri Kaminuza ya Carnie Mellon University akaba yaranabaye Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe ibibazo by’Afurika, n’abandi.
Kumugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu kandi nibwo abari muri iyi nama ndetse na bamwe mu bashyitsi baje kwifatanya n’u Rwanda muri iyi minsi mikuru bakiriwe na Perezida Kagame Paul.
Amwe mu mafoto:
Foto:Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO