Muneza Lambert wari umwarimu muri KIST yishwe n’abataramenyekana aho mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Ugushyingo mu nzu yabagamo hasanzwe umubiri we, amara yasohotse bivugwa ko yaba yatewe icyuma.
Mu Karere ka Nyarugenge, Umurenga wa Nyakabanda, Akagari ka Munanira II, Umudugudu wa Kokobe, mu gipangu gituwemo n’imiryango ine itandukanye irimo itatu ikodesha n’uwa kane wa nyir’inzu, aho Muneza Lambert yabaga, byamenyekanye muri iki gitondo ko Muneza Rambert yiswe, ubwo babonaga amaraso mu rugo, bakingura inzu ye bagasanga umuntu yapfuye, umukozi babanaga we akaba yaburiwe irengero.
Ubwo IGIHE yahageraga, twasanze inzu Muneza Lambert yabagamo ifunze, mu mbuga yayo hamenetsemo amaraso. Ikirahure cy’inzu ngo cyamenwe mu gitondo n’umwe mu bayobozi bo muri aka gace ubwo yari aje kureba niba hari uwaba ari mu nzu dore ko ngo nta n’induru yigeze yumvikana ngo abaturage babe batabara.
Muteteri Yvonne usanzwe akodesha muri iki gipangu yagize ati “Yakodeshaga inzu y’icyumba na salo, Lambert yaryamaga mu cyumba umukozi akaryama muri salo. Abantu benshi barimo gukeka ko ari we waba yamwishe kuko kuva mu gitondo uwo mukozi we ntawe twabonye.”
Muteteri yakomeje agira ati “Umukozi wa Lambert, saa kumi z’ijoro yagiye gutira igitiyo ku muturanyi (uba hanze y’igipangu) asanga umudamu waho ari muri dushe ngo agiye kujya i Mbarara kuzana abana ku ishuri, amubaza icyo akenereye igitiyo amubwira ko ari icyo kuyora ibyondo biri inyuma y’umuryango.”
Urupfu rwa Murenzi rukaba rukomeje gutera urujijo kuko abantu bibaza uko umuntu yakwica bene ako kageni abo baturanye ntibabimenye.
Iyi nkuru turacyayikurikirana, turakomeza ducukumbure ibirebana na yo.
Photo: Zimwe mu nzu ziri mu gipangu, inzu ya Muneza Lambert ni intoya iri hakurya.



















TANGA IGITEKEREZO