Umuhanzi Uncle Austin aratangaza ko ateganya guca MTN ishami rya Uganda ibihumbi nibura 10 by’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga amanyarwanda abarirwa muri miliyoni esheshatu, kuko bakoresheje isura ye mu bikorwa byo kwamamaza.
Mu kiganiro na IGIHE Uncle Austin yatangaje ko ibyo MTN Uganda yakoze binyuranyije n’amategeko, kuko bakoresheje ifoto ye atabizi, mu gihe atazi no mu buryo atazi abyita kwangiza isura y’umuntu (image violation).
Ati “Bafite kompanyi (company) hano ibakorera buriya ni yo yafashe iriya foto; navuganye no muri MTN yino aha nsanga na bo ntabyo bazi kandi nta n’ubwo biri mu masezerano nasinye na MTN Rwanda.”
Uncle Austin uvuga ko yumvise ko hamaze no kumanikwa ibyapa byamamaza mu mujyi wa Kampala biriho ifotoye, akomeza avuga ko yamaze kuvugana n’umunyamategeko we kugira ngo barebe uko bakurikirana MTN Uganda.
Robert Mugabe ushinzwe itangazamakuru muri MTN Rwanda, yadutangarije ko ntabyo bari bazi gusa bagiye kubikurikirana bakamenya impamvu bayikoresheje batabyumvikanyeho na nyirubwite.
Ifoto ya Uncle Austin igaragara ku cyapa cyamamaza igabanuka ry’ibiciro rya 99% ku bakoresha MTN Zone Uganda.
Kanda hano urebe iyo nkuru: http://www.hipipo.com/5star/tech/
telecommunication/mtn-uganda-re-launches-mtn-zone
























TANGA IGITEKEREZO