Ibirego bitanu Dr Léon Mugesera akurikiranweho n’Ubushinjacyaha, bikubiye mu muzingo w’impapuro ibihumbi mirongo ine, incamake yazo ifata impapuro 65. Mu gihe kingana n’umwaka n’igice amaze yiregura, ntibyoroshye kumenya urupapuro agezeho.
Nk’uko umwunganira mu mategeko Me Rudakemwa J. Felix abitangaza, ibirego bitanu Mugesera akurikiranweho bikubiye ku mpapuro 65 z’incamake z’ikirego; byose hamwe bifata impapuro ibihumbi mirongo ine zibumbye ubuhamya n’ibindi byose birebana n’urubanza.
Rudakemwa agira ati “Kuko umuburanyi agenda ataragurika mu kwiregura akava kuri kimwe agasimbuka ku kindi atakirangije, ntabwo wamenya ngo ageze ku rupapuro rwa kangahe?”
Izo mpapuro zose zikubiye mu birego bitanu, ari byo gushishikariza abandi umugambi wa Jenoside, gucura no gutegura umugambi w’icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora icyaha cya Jenoside, gutoteza nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu no kubiba urwango mu baturage ashingiye ku bwoko, inkomoko cyangwa idini yabo.
Ibyo Mugesera ategereje kwisobanuraho
Bamwe mu bakunze kwitabira urubanza rwa Mugesera umunsi ku wundi, batangarije IGIHE ko bategereje n’amatsiko menshi kumva asobanura ijambo yavugiye muri mitingi yo ku Kabaya ku wa 22 Ukwakira 1992, rimara iminota cumi n’itanu n’uburyo azarisanisha n’ibyo yavugaga icyo gihe. Agace kamwe muri iryo jambo kagira kati “Mperutse kubwira umuntu wari unyiraseho ngo ni za PL! Ndamubwira nti ’ikosa twakoze muri 59 n’ubwo nari umwana, ni uko twabaretse mugasohoka. Mubaza niba atarumvishe inkuru y’abafalasha, basubiye iwabo muri Isiraheli bavuye muri Ethiopia ambwira ko atayizi.’ Nti ’Ntabwo uzi kumva no gusoma? Jye ndakumenyesha ko iwanyu ari muri Ethiopia, ko tuzabanyuza muri Nyabarongo mukagerayo bwangu!"
Iyi mbwirwaruhame rero ikaba ari yo abantu benshi bategereje n’amatsiko menshi kuzumva uko Mugesera azayisobanuraho.
Amafoto/Internet



















TANGA IGITEKEREZO