00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza rw’Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC Turatsinze Cyrille na Harerimana rukomeje

Yanditswe na

Habimana James

Kuya 10 August 2012 saa 12:38
Yasuwe :

Kuri uyu wa 9 Kanama, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakomeje kuburanisha urubanza ruregwamo Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC (Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu) Turatsinze Cyrille na Harerimana Rene baregwa mo kwaka ruswa, aho uyu munsi, humviswe bumwe m’ubuhamya bubashinja kwaka ruswa.
Muri ubu buhamya butangazwa na rwiyemezamirimo utashaka gutangaza izina rye kubera impamvu ze bwite ari nawe ushinja icyaha, hagaragajwe ko mu gihe hari isoko ryo gupiganirwa, rikaza gutsindirwa (…)

Kuri uyu wa 9 Kanama, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakomeje kuburanisha urubanza ruregwamo Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC (Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu) Turatsinze Cyrille na Harerimana Rene baregwa mo kwaka ruswa, aho uyu munsi, humviswe bumwe m’ubuhamya bubashinja kwaka ruswa.

Muri ubu buhamya butangazwa na rwiyemezamirimo utashaka gutangaza izina rye kubera impamvu ze bwite ari nawe ushinja icyaha, hagaragajwe ko mu gihe hari isoko ryo gupiganirwa, rikaza gutsindirwa n’uyu rwiyemezamirimo, buvuga ko uyu Turatsinze Cyrille, yabwiye rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko ko amuha amafaranga y’u Rwanda miliyoni 3 kubera ko bakoranye neza, kandi amwizeza ko nyuma yo kuyamuha, azajya abona n’andi masoko yose apiganirwa. Umutangabuhamya Turatsinze yamubwiye ko atabonye aya miliyoni 3 yamuha miliyoni 2.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubuhamya bw’uyu mutangabuhamya bwahabwa agaciro, bityo imyaka irindwi bari basabye igakomeza kuba yo.

Nk’uko rwiyemezamiro akomeza kubivuga, nyuma yaje guhurira na Harerimana Rene wari watumwe na Turatsinze Cyrille bahurira ahitwa ku Gisimenti, ari naho inzego za Polisi zaje kubafatira. Ubushinjacyaha, bwemeje ko ibi bimenyetso bifite agaciro kuko ngo hari amajwi yafashwe ako kanya bari mu modoka, yumvikanisha baganira kuri icyo gikorwa cya ruswa.

Ari abunganira Turatsinze Cyrille ndetse na Harerimana Rene baregwa hamwe, bose bahakana ibyo baregwa, bemeza ko ibyo bashinjwa nta shingiro bifite.

Igikomeje kwibazwaho muri uru rubanza, ni uko uyu Harerimana Rene bivugwa ko yari yatumwe amafaranga na Turatsinze Cyrille, we atangaza ko iryo jwi Ubushinjacyaha buvuga ko ari irye atari irye, ahubwo hari irindi koranabuhanga ryakoreshejwe kugirango bamuhimbire.

Nyuma yo kumva uku kwiregura, Umucamanza yemeje ko urubanza rukomeza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Kanama i saa munani z’amanywa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages