Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 11 Mata, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko na Miss w’u Rwanda basabye urubyiruko kugira ubushake bwo kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, rusobanuza abakuru. Iyi nama yari igamije kugaragaza uruhare rw’urubyiruko mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nkuranga Alphonse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, yasabye urubyiruko kwegera abakuru kugira ngo rusobankirwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Urubyiruko rukwiye kwegera abantu bakuru kugira ngo rumenye amateka mabi ya Jenoside yaranze igihugu cyacu. Urubyiruko kandi rukwiye kugaragaza uruhare rwarwo mu bikorwa byo kwibuka Jenoside, rukitabira ibiganiro byo kwibuka, rukabitanga ndetse rukanabitegura. Urubyiruko rugomba kugira umuhate wo gusoma ku mateka ya Jenooide ndetse rukanasura inzibusto za Jenoside kugira ngo rusobanukirwe.”
Uwagize igitekerezo cyo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba na Miss w’u Rwanda Mutesi Aurore, na we yagize ati “Urubyiruko rugomba kugira isomo rukura mu mateka mabi yaranze igihugu, bagashyira hamwe mu kubaka igihugu aho kwiheba.”
Biteganijwe ko ku wa Gatanu tariki ya 12 Mata 2013 Inama y’igihugu y’Urubyiruko izasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, nyuma saa kumi n’ebyiri bakazajya kuri Stade Amahoro i Remera mu mugoroba wo kwibuka.



















TANGA IGITEKEREZO