Urubyiruko rubana n’agakoko gatera Sida rukorerwa ihohoterwa ndetse n’akato, bi ni ibyashyizwe ahagaragara n’ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango w’urubyiruko uharanira uburenganzira bwa muntu (AJPRODHO- JIJUKIRWA)
Umuhango wo kumurika ku mugaragaro ibyavuye mur’ubwo bushakashatsi wabaye tariki ya 22 Kamena 2012, kuri Hoteli Alpha Palace.
Mu ijambo ry’ikaze Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AJPRODHO- JIJUKIRWA, Nkurunziza Enock yashimiye abitabiriye uwo muhango by’umwihariko ashimira ababateye inkunga ngo icyo gikorwa kigerweho.
Yashimiye by’umwihariko ubufatanye bagiranye n’Ikigo cy’Igihugu gishizwe kurwanya Sida n’izindi ndwara z’ibyorezo, ndetse n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya Sida (UNAIDS)
Nyuma yo kwakira ibibazo bitandukanye birebana n’ihezwa ndetse n’akato urubyiruko rubana n’agakoko gatera Sida rukorerwa, Umuryango AJPRODHO- JIJUKIRWA, wakoreye ubushakashatsi mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali aritwo: Kicukiro,Gasabo, na Nyarugenge.
Nkuko byatangajwe na Dr Kamugundu David wari uhagarariye ubwo bushakashatsi, ngo urubyiruko rubana n’ubwandu bw’agakoko gatera
Sida rukorerwa ihohoterwa ritandukanye n’abantu batanduye.
Iryo hohoterwa rikorerwa ku bigo by’amashuri bigaho, iwabo mu miryango, no mu kazi bakora ka buri munsi, aho babwirwa amagambo yo kubaca intege no kubabwira ko bagiye gupfa, ndetse no guhezwa ku mirimo imwe n’imwe.
Abiga ku bigo by’amashuri bitandukanye bakorerwa n’ivangura, aho bamwe muri bo bahindagura ibigo bigaho mu rwego rwo guhunga bagenzi babo banga kubegera ndetse bakanababwira amagambo abakomeretsa.
Nkuko bisazwe mu nshingano z’umuryango AJPRODHO- JIJUKIRWA, Nkurunziza Enock Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, yatangaje ko bagiye kurushaho gukora ubuvugizi, ndetse no gukangurira urubyiruko kurushaho kwirinda agakoko gatera Sida.



















TANGA IGITEKEREZO