00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rugiye kujya ruganira n’abayobozi binyuze muri" Kigali Global Shapers".

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 6 July 2012 saa 08:41
Yasuwe :

Ku itariki ya 27 Kamena I Kigali hatangijwe ihuriro bita “Global Shapers” rifite ingamba yo gutoza urubyiruko ku miyoborere y’ejo hazaza, binyuze mu ngamba bita ‘Twumve, Twumve’, ubu bukaba ari uburyo butuma urubyiruko rusangira ibitekerezo n’abayobozi kurigahunda z’ubuyobozi bw’ejo hazaza.
Twumve Twumve ni ingamba u Rwanda rwihaye yo kumva ibitekerezo by’u rubyiruko igamije kongerera ubushobozi urubyiruko rw’u Rwanda mu miyoborere, binyuze mu kungurana ibitekerezo mu biganiro biba (…)

Ku itariki ya 27 Kamena I Kigali hatangijwe ihuriro bita “Global Shapers” rifite ingamba yo gutoza urubyiruko ku miyoborere y’ejo hazaza, binyuze mu ngamba bita ‘Twumve, Twumve’, ubu bukaba ari uburyo butuma urubyiruko rusangira ibitekerezo n’abayobozi kurigahunda z’ubuyobozi bw’ejo hazaza.

Twumve Twumve ni ingamba u Rwanda rwihaye yo kumva ibitekerezo by’u rubyiruko igamije kongerera ubushobozi urubyiruko rw’u Rwanda mu miyoborere, binyuze mu kungurana ibitekerezo mu biganiro biba hagati y’urubyiruko n’abayobozi b’igihugu.

Izina ‘Twumve twumve’, rishingiye ku kizere cy’uko mugihe abasore beretse Leta ko bayiteze amatwi, nabo bizeye ko Leta yiteguye kumva ibyo bayisaba. Niyo mpamvu bishatse kuvuga ngo ‘Turabumva namwe ni mu twumve’. Iri huriro mpuzamahanga rya Global shapers, ryafungurijwe ku mugaragaro ku Ishyo Arts Centre.

Uyu mwaka wa 2012, imihango yo gufungura ku mugaragaro ‘Twumve, Twumve’ yagendeye ku nsanganyamatsiko bise “Rwanda 50+” bishatse kuvuga imyaka 50 ishize u Rwanda rubonye ubwigenge. Mu bantu bafashe ijambo batandukanye harimo Senateri Rutaremara Tito, Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RDB Akamanzi Claire, ndetse n’umukobwa ukiri muto Umutoni Diane umwe mu bakora muri gahunda ya ‘Ni Nyampinga) bumwe mu buryo abangavu batangiramo ibitekerezo byabo).

“Global Shapers” yo mu Rwanda ni agashami kamwe mu yandi mahuriro mpuzamahanga, kandi bifitanye isano n’irindi huriro ry’ubukungu bita “World Economic Forum”.

Mu bihugu bitandukanye iri huriro rya “Global Shapers” rikunze guhuza abantu b’urubyiruko cyane cyane abakora utuntu tudasanzwe, abageze kubikorwa by’indashyikirwa, cyangwa se abantu bagaragara nk’abagize icyo bamarira sosiyete.

Bitewe n’uko u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge n’imyaka 18 yo kwibohora, abafashe ijambo bagiye babigarukaho kenshi batanga ibitekerezo. Bibazaga aho u Rwanda ruzaba rugeze nyuma y’indi myaka 50 iri imbere.

Mu ijambo rye, Senateri Rutaremara Tito yasobanuye amateka u Rwanda rwanyuzemo, ahereye mbere y’Abakoloni, ku Bukoloni, ndetse agera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, asozereza ku mateka y’uburyo FPR yafashe igihugu naho ikigejeje uyu munsi.

Akamanzi Clare uyobora RDB nawe yavuze uko Rwanda rwa none ruteye, avuga na ho u Rwanda ruri kwerekeza, avuga kandi ko urebye uko igihugu cyari kibayeho mu myaka 18 ishize, ibyagezweho ubu ntawabyumva neza uko byashobotse. Ashishikariza abari aho ko igihe bahuye n’ibibazo batagomba gucika intege. Kugeza ubu kandi Akamanzi nawe amaze kuba umwe mu bayobozi bayobora the “World Economic Forum”.

Umutoni yatanze ubuhamya bwe bwite bw’ibyamubayeho kugeza yaba umwe mubakora muri gahunda ya ‘Ni Nyampinga’, kandi ati: “Icyo ngambiriye mu myaka 50 iri imbere, ni ukwigirira ikizere n’abandi Banyarwanda bagenzi bange tukizerako ibintu byose dushobora kubigeraho”.

Mu Rwanda, iri huriro rya “Kigali Global Shapers Hub” rifite ingamba igira iti: “Kuba imbarutso yo guhanga udushya, no kuba umusemburo w’impinduka”. Intego yayo kandi ni: “Kongerera ubushobozi urubyiruko binyuze mu guhuza ibitekerezo, binyuze mu buryo bw’ibiganiro”.

Mu bantu 10 bagize iri huriro, bagiye batoranywa hagendewe ku bushobozi bafite mu kuyobora ndetse hibandwa no kuruhare uwo muntu yaba yaragize muri Sosiyete Nyarwanda.

Nkuko uwashinze irihuriro Mpyisi Curator Diana abivuga, umumaro wa mbere w’ihuriro ni uguhuza abanyamuryango bari muri gahunda ya ‘Twumve, Twumve’, ndetse no gutuma urubyiruko ruvuga neza u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages