Ministiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana atangiza icyumweru cyahariwe gushishikariza urubyiruko kuba ba rwiyemezamirimo kuva ku itariki ya 12 kugeza tariki ya 18 Ugushyingo, yasabye urubyiruko ko bagomba kwigirira icyizere kandi ntibagire akazi basuzugura.
Minisitiri Nsengimana yabitangarije mu kiganiro yahaye urubyiruko mu mujyi wa Kigali, yagarutse ku bibazo urubyiruko rukunze kwibandaho birimo icyo kubura amikoro yo gutangiza imishinga.
Jean Philbert yavuze ko mbere y’uko urubyiruko rubanza gusaba inkunga, rugomba kubanza kuyishakaho ubwarwo, kuko ngo usanga abenshi bashaka inkunga bahereye ku rwego rwo hejuru nyamara wajya kureba ugasanga uwo muntu ataranacunga umushinga muto. Asaba urubyiruko guhera ku bintu bito, akazagera no gukorana n’amabanki.
Jean Philbert kandi yagarutse ku kibazo cy’ubyiruko rurangije za kaminuza, kutagira akazi basuzugura. Ati “usanga benshi bavuga ko badashobora gukora akazi bita akabataregeze mu ishuri, nyamara iyo ugiye kureba usanga ariho honyine hasigaye amafaranga menshi kuko 96% by’imirimo usanga ikiboneka mu bikorera.”
Rica Rwigamba ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, yasabye urubyiruko kwigirira icyizere ku mishinga baba bagiye gutangira,
asaba urubyiruko kujya rwihanganira ibibazo biba mu gutangira imishinga. Abenshi mu rubyiruko iyo batinze kubona inguzanyo, bahitamo kuyireka iyo habaye gutinzwa kubona inguzanyo, ababwira ko kwihangana bituma ugera kucyo wiyemeje.
Rwigamba kandi yasabye abakobwa bo mu Rwanda kuba ba rwiyemezamirimo bakomeye kuko ngo bafite amahirwe yo kuba mu Rwanda umukobwa yabona umugabane we akaba yawutanga muri banki, mu gihe mu mahanga bo nta mukobwa ugira uburenganzira ku butaka.
Biteganyijwe ko muri iki cyumweru, mu Rwanda hose no mu bihugu bisaga 140 ku isi, hazatangirwa inyigisho zigisha urubyiruko kwihangira umurimo, nyuma hakazatoranywamo rwiyemezamirimo wahanze igikorwa cyidasanzwe, akazahembwa miliyoni 2 z’amafaranga y’ u Rwanda, akazitabira n’amarushanwa yaba rwiyemezamirimo azabera muri Afurika y’epfo mu mwaka wa 2013.



















TANGA IGITEKEREZO