00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rurakangurirwa kongera imbaraga mu kurwanya SIDA

Yanditswe na

Isaie Mbonyinshuti

Kuya 12 March 2013 saa 08:01
Yasuwe :

Urubyiruko rwiga n’urutiga rwo mu turere twa Musanze na Burera, rurakangurirwa kurushaho kugira uruhare mu kurwanya SIDA kuko ari rwo mbaraga n’abayobozi b’ejo.
Ubwo ku wa gatandatu tariki ya cyenda Werurwe 2013 hasozwaga amahugurwa ku kurwanya SIDA n’ibiyobyabwenge yaberaga mu Karere ka Musanze, ni bwo ubu butumwa bwatanzwe.
Rucyahana Andrew, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Musanze, yibukije uru rubyiruko ko urubyiruko ari rwo mbaraga z’igihugu abibutsa ko bagomba (…)

Urubyiruko rwiga n’urutiga rwo mu turere twa Musanze na Burera, rurakangurirwa kurushaho kugira uruhare mu kurwanya SIDA kuko ari rwo mbaraga n’abayobozi b’ejo.

Ubwo ku wa gatandatu tariki ya cyenda Werurwe 2013 hasozwaga amahugurwa ku kurwanya SIDA n’ibiyobyabwenge yaberaga mu Karere ka Musanze, ni bwo ubu butumwa bwatanzwe.

Rucyahana Andrew, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Musanze, yibukije uru rubyiruko ko urubyiruko ari rwo mbaraga z’igihugu abibutsa ko bagomba kwitabira gahunda za leta zirimo no kwirinda ibiyobyabwenge na SIDA bakanabikangurira abandi. Ati “Twahuje urubyiruko kugira ngo rumenye ko rufite agaciro, kandi ko ari rwo rugomba gufata iya mbere mu gukemura ibibazo ruhura na byo harimo ibiyobyabwenge n’icyorezo cya SIDA.”

Uwineza Patrick, umwe mu bashinze ikigo cy’umuco n’imyidagaduro cya Musanze gifite mu nshingano kurwanya SIDA, yavuze ko iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye na Imbuto Foundation, hagamijwe guhashya ibibazo bibiri by’ibiyobyabwenge na SIDA.

Yavuze kandi ko guhuriza hamwe urubyiruko ari ingenzi, kuko ruhura rukungurana ibitekerezo rukanagirana inama kugira ngo rushobore kwikura mu bibazo ndetse banashyire bagenzi babo umuti cyane ko baba basangiye ibibazo bahura.

Abasore n’inkumi bagera ku 106 bo mu mirenge yose igize akarere ka Musanze n’igice cya Burera ni bo bitabiriye izi nyigisho, ku bijyanye n’ububi bw’ ibiyobyabwenge na SIDA n’uko byakwirindwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .