Ku wa mbere Ugushyingo 2012, mu Karere ka Nyamagabe hatangijwe icyumweru cyahariwe kwizigamira mu nzira igana ku iterambere rirambye, urubyiruko rukaba rusabwa kwizabira ubwizigame kuko ari yo ntangiriro yo kwihangira imirimo.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Itangazamakuru n’Isakazabumenyi, Nsengimana Jean Philbert, avuga ko n’ubwo hagaragara amikoro make mu rubyiruko kwizigamira bishoboka. Ati “mushobora kujya muzigama amafaranga make make... kandi ubukire buhera ku gukora ndetse no kuzigama.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, avuga ko Akarere ayoboye kiteguye gufasha urubyiruko ngo rurusheho kwizamura mu mibereho.
Urubyiruko rutandukanye rwemeza ko rumaze guhumuka ko rwiteguye gukura amaboko mu mifuka rugakora byisumbuyeho, ibi bikagaragazwa n’aho bamwe batangiye gukora ubworozi nk’ubw’inkoko n’ingurube ngo rububyazemo inyungu.



















TANGA IGITEKEREZO