00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko ruterwa inkunga ruzajya ruyisubiza

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 23 November 2012 saa 10:49
Yasuwe :

Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, iratangaza ko uburyo bushya bwo gutera inkunga urubyiruko buzafasha benshi kubona inkunga ariko nyuma rukazajya rwishyura ayo rwahawe yose bitandukanye na mbere.
Mu nama yo gutegura igikorwa cyiswe “Inkera y’Imihigo” gitegurwa na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, hatangajwe ko hagiye kuzatoranywa imishinga y’urubyiruko ibihumbi bitatu izaterwa inkunga.
Avuga ku ntego y’Inkera y’Imihigo, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko (…)

Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, iratangaza ko uburyo bushya bwo gutera inkunga urubyiruko buzafasha benshi kubona inkunga ariko nyuma rukazajya rwishyura ayo rwahawe yose bitandukanye na mbere.

Mu nama yo gutegura igikorwa cyiswe “Inkera y’Imihigo” gitegurwa na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, hatangajwe ko hagiye kuzatoranywa imishinga y’urubyiruko ibihumbi bitatu izaterwa inkunga.

Avuga ku ntego y’Inkera y’Imihigo, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Mbabazi M. Rose, ati “Iyo buri wese ari mu nguni ye wenyine nta bamenya ko hari iterambere rihari kuko intego yacu ni ukugira urubyiruko rutanga umusaruro, rufite ubumenyi, runakunda igihugu rwihesha agaciro runahanga udushya.”

Inkera y’imihigo izaba igamije guhuza urubyiruko ruturutse mu bice bitandukanye by’iguhugu n’urwo mu bindi bihugu, ruhuriza hamwe ubumenyi. Muri iki gikorwa ngarukamwaka, abatazi gusoma no kwandika bashyiriweho uburyo bubafasha kuzuza ibisabwa kugira ngo bazahabwe iyo nguzanyo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages