Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu taliki 5 Gicurasi 2012 Ishyaka riharanira Demokarasi Ihuza abanyarwanda PDC, ryakoresheje amahugurwa ku barwanashyaka b’urubyiruko bahereye mu Karere ka Muhanga agamije kwigisha ku mateka y’igihugu cyacu no kumenya ukuri kwayo.
Agaruka ku kamaro k’aya mahugurwa yibanze ku cyiciro cy’urubyiruko Senateri Agnès Mukabaranga yasabye urubyiruko kwigira ku mateka bikabafasha kubaka ejo hazaza h’igihugu kandi bakaba n’abahamya b’icyiza.
Senateri Mukabaranga ati: “ Mube abahamya b’ukuri bityo bizatuma mwiha agaciro mugomba, murwanye jenoside n’ingengabitekerezo yayo”.
Ibi kandi bihamywa n’abamwe mu bahuguwe kuko basanga kuba hari byinshi basabwa nk’urubyiruko, kandi bikabafasha kuba mu mibereho yabo ya buri munsi kuko bifuza kujya imbere mubyo bakora bifashishije amateka yahise bagakuramo icyiza.



















TANGA IGITEKEREZO