“Nta kintu twishimiye nko kubona ibyo twiyemeje tubigezeho amahoro kandi neza”. Ibi byatangajwe na Robert umwe mu banyeshuli ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ubwo bari mu gikorwa cy’umuganda cyo kuwa 18 Kanama2012 bafatanyije n’urubyiruko rukomoka mu gihugu cya Espagne.
Ni igikorwa bateguye nk’urubyiruko rukomoka mu Karere ka Kicukiro rwiga muri iyo kaminuza, igikorwa cyabereye ku ishuli rya GS Remera Protestant mu kubaka ishuli ry’imyaka cumi n’ibiri y’ibanze (12 YBE).
Iki gikorwa bagiteguye ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Kicukiro bakaba baragikoranye n’urubyiruko rwaturutse mu gihugu cya Espagne rugera ku munani rugizwe n’abahungu n’abakobwa barimo abiga bakora n’abarangije kaminuza batari babasha kubona akazi.
Nk’uko twabitangarijwe na Daniel GAKUBA uhagarariye iri tsinda ry’Abanyespagne, uru rubyiruko ruri mu itsinda ry’Abascut bifuje gutembera u Rwanda bakahakora ibikorwa bitandukanye birimo uyu muganda wabereye ku ishuli ribanza rya Remera Giporoso, no kubaka uturima tw’igikoni mu Murenge wa Masaka. Uyoboye iri tsinda kandi yatangaje ko hari n’ibindi bikorwa bitandukanye bazakora hano mu gihugu.
Umuganda bakoze ufite agaciro ka miliyono ebyiri mu mafaranga y’u Rwanda nk’uko twabitangarijwe n’Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Kicukiro madamu Uwayisenga Frorence. Imirimo yahakozwe irimo kubumba amatafari ya bloc ciment agera kuri mirongo inani, gutunda yabumbwe yegerezwa abubakaga nayo agera kuri Magana abiri(200) no kurundanya amabuye y’umusingi nayo yegerezwa abubatsi.
Photo: Ntwari Albert



















TANGA IGITEKEREZO