Urubyiruko rwo mu Murenge wa Jari, Akagari ka Gateko na Muko ho mu Karere ka Gasabo, bafite intumbero yo gukora ibikorwa nk’iby’abayobozi babo.
Ibi babitangaje ubwo Utugari twombi twakinaga umukino wanyuma wo kwitegura kwizihiza imyaka 25 y’umuryango wa FPR Inkotanyi umaze uvutse.
Uru rubyiruko rwo muri iyi Mirenge ruvuga ko kugeza ubu bishimira ibikorwa umuryango wa FPR Inkotanyi ubakorera.
Hakizimana Emmanuel Capitaine w’akagari ka Muko avuga ko ibikorwa by’umuryango wa FPR Inkotanyi ubakorera ubinyujije ku bayobozi bakuru b’Akarere ka Gasabo bibashimisha.
Hakizimana yagize ati:” Kuba FPR Inkotanyi ifata umwanya ikaduhuza, bitwereka ko badutekereza kandi badukunda.” Iyo duhuriye ahantu hamwe tubona koko ko aritwe mbaraga z’igihugu cyacu z’ejo hazaza .
Intego yanjye ni uko ngiye kwishyiramo umuco wo gukunda igihugu nkagikorera uko nshoboye kose nk’abayobozi bakuru b’igihugu cyacu”.
Niyonsaba Jacqueline umugore uri mu kigero k’imyaka 45 wogezaga umupira yadutangarije ko yishimira ibikorwa Umuryango wa FPR Inkotanyi umaze kubagezaho ati “ FPR Inkotanyi yadusubije ijambo ubundi nta mugore wahirahiraga ngo aze ku kibuga niyo wahazaga waratahaga inkoni zikakubona ariko ubu umugore afite ijambo mu nzego zose”.
Nyiramafaranga Aliane umuyobozi mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Jari yadutangarije ko Umurenge wateguye imikino itandukanye, harimo imikino ya gicuti ku basaza b’ Umurenge wa Jari na ba Rusororo. Hateguwe n’ isiganwa ku magare n’amarushanwa y’amatorero yo mu Murenge wa Jari arushanwa mu mivugo n’indirimbo bigaragaza ibikorwa umuryango FPR Inkotanyi wakoze muri iyi myaka 25 umaze ubayeho, ahize andi agahabwa ibihembo.
Umuryango FPR Inkotanyi wagiye utegura imikino itandukanye mu Mirenge yose igize igihugu uko ari 416, amakipe atsinze mu tugari akaba azakomeza kugenda ahura kugeza ku rwego rw’Uturere buri cyiciro ikipe irenze ihabwa ibihembo mu rwego rwo gusabana kw’ abaturage muri ibi bihe byo kwishimira ibyo umuryango wa FPR Inkotanyi wagezeho mu myaka 25 umaze uvutse.



















TANGA IGITEKEREZO