00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rwa Kaminuza mu bikorwa by’amaboko mu turere

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 3 March 2013 saa 03:16
Yasuwe :

Urubyiruko rwiga muri Kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda bibumbiye mu muryango FAGER bateguye gahunda yo kujya mu turere mu bikorwa by’amaboko, kurwanya ibiyobyabwe ndetse na SIDA.
Nk’uko Umuyobozi wa FAGER Komezusenge Daniel yabitangarije IGIHE, iyi gahunda yo kumanuka bakegera abaturage ni ukugira ngo bafatanye n’urubyiruko rwo mu turere muri bikorwa byo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.
Ibikorwa aba banyeshuri bazibandaho harimo imirimo y’amaboko aho bazajya bafasha (…)

Urubyiruko rwiga muri Kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda bibumbiye mu muryango FAGER bateguye gahunda yo kujya mu turere mu bikorwa by’amaboko, kurwanya ibiyobyabwe ndetse na SIDA.

Nk’uko Umuyobozi wa FAGER Komezusenge Daniel yabitangarije IGIHE, iyi gahunda yo kumanuka bakegera abaturage ni ukugira ngo bafatanye n’urubyiruko rwo mu turere muri bikorwa byo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.

Ibikorwa aba banyeshuri bazibandaho harimo imirimo y’amaboko aho bazajya bafasha uturere mu bikorwa bitandukanye, Kwigisha urubyiruko kwiteza imbere, kwirinda ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko muri ibi bihe n’icyorezo cya SIDA. Hateganijwe ko urubyiruko rusaga 2000 muri buri karere ruzajya ruhabwa izi nyigisho zijyanye no kwirinda ibiyobyabwenge.

Iyi gahunda izamara icyumweru kuko izatangira ku itariki 9 igeze ku ya 16 Werurwe 2013. Kaminuza cyangwa Ishuri rikuru bizaba bifite akarere bishinzwe by’umwihariko bitewe n’aho biherereye.

Umuryango FAGER watangiye mu mwaka 2008, ikaba ari ihuriro rigizwe n’amashuri makuru na za Kaminuza 30.

Komezusenge Daniel, Umuyobozi wa FAGER

Uwafashe ifoto: Olivier Rubibi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages