Kuri uyu munsi wahariwe umurimo urubyiruko rw’Abakirisitu rwibumbiye mu muryango wa JOC wafashishe abana barererwa mu kigo Jya mubandi Mwana giherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana mu Kagari ka Kabuye.
Uru rubyiruko rw’Abakirisitu rukaba rwatanze umusanzu wo guhingira imirima yari yararaye iy’iki kigo, ndetse batanga n’imfashanyo irimo ibiribwa bashyira amashanyarazi muri iki kigo aho atageraga ndetse babaha n’amafaranga yo gufasha iki kigo gukomeza kwiyubaka.
Umuyobozi mukuru wa JOC ku rwego rw’igihugu Harerimana Jean Bosco yatangarije IGIHE ko buri mwaka batangira icyumweru cy’umurimo, gitangira ku italiki ya mbere y’ukwezi kwa Gatanu, muri uyu mwaka iki gikorwa bakaba bagitangirije mu kigo Jya mubandi Mwana.
Harerimana Jean Bosco yagize ati:” Impano zacu ziratandukanye, impano y’abantu bazima batagira ubumuga ni ukugira imbara, ndetse n’ubwenge ubwenge bwacu tubufashishe bagenzi bacu batabashije kugira aya mahirwe”.
Mukamunana Savelina uhagarariye ikigo Jya Mubandi mwana avuga ko igikorwa batewemo inkunga na JOC aricyo gushimirwa ati:” Imana yo mu ijuru ibahembe”. Yakomeje avuga ko igitekerezo cyo gushyiraho iki kigo cyaturutse ku munaniro bahuraga nawo bajya kuvuza abana, ndetse no gusura abana babo i Gahini n’ahandi hatandukanye nyuma baje kwiyegeranya bashinga iki kigo kirererwamo aba bana bagera kuri 63”.
Ringuyeneza Chance Aloys, urererwa muri iki kigo yatangarije IGIHE ko bishimiye uko bafashwe mu kigo Jya mubandi Mwana ati:” Turabakunda kandi natwe tuzategura ejo hacu hazaza neza”.
Umuryango wa JOC wageze mu Rwanda mu mwaka 1958, uza uturutse mu gihugu cy’u Burundi utangirira muri Diyoseze ya Butare. Kuri ubu mu Rwanda habarizwa urubyiruko rw’Abajosisite bagera ku 7,000.
Foto:Rubibi O.



















TANGA IGITEKEREZO