Urugaga nyarwanda rw’ababana na Virusi itera SIDA ruzwi ku izina rya RRP+, ruratangaza ko mu gihe bavugururaga amategeko bimwe mu bitangazamakuru byavuze ko hari bomboribombori atari byo ; kuko ngo ubwumvikane buke bwari bwabayeho ari ubw’abatari basobanukirwa neza no guhindura amategeko bigendanye n’icyerekezo cy’iterambere u Rwanda rugezemo.
Kagoyire Beatrice uhagarariye RRP+ yadutangarije ko mu mwaka w’2009 bahinduye amategeko bagenderaho, muri 2012 bakayavugurura bongeramo arebana na ‘Gender’ n’ urubyiruko kuko basanga na bo bagomba kugira uruhare muri uru rugaga.
Ku bibazo by’abavugaga ko bamwe mu rugaga bakoresha umutungo nabi, Uwayezu Andre uhagarariye inama y’ubutegetsi muri uru rugaga ati « Urugaga rukorerwa igenzura ku ikoreshwa ry’umutungo n’umugenzuzi ushyinzwe gukurikirana imikoreshereze y’ imari ya Leta [Auditeur], kandi nta we aratunga agatoki ko yayakoresheje nabi».
Yadutangarije ko mu gihugu hose bafite amashyirahamwe 1400, amwe muri yo akaba yarabaye koperative bakaba bakorana nayo muri gahunda yo kurengera ubuzima ku babana na virusi itera SIDA ngo bagire ubuzima bwiza bakanabakorera ubuvugizi.



















TANGA IGITEKEREZO