00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urugomero rwa Ruzizi ya kabiri rugiye kwegurirwa abikorera

Yanditswe na

Besabesa Etienne

Kuya 22 June 2012 saa 05:38
Yasuwe :

Hagiye kuvugururwa urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi ya II ruhite rwegurirwa abikorera, ni nyuma y’aho hagaragaye imicungire mibi ku bari bashinzwe gukurikirana imikorere y’uru rugomero
Hagiye no kubakwa urugomero rwa Ruzizi ya III ariko haracyigwa ibyerekeranye n’uruhare buri gihugu mu bigize umuryango wa C.E.P.G.L byagira kugira ngo uru rugomero rw’ amashyanyarazi rwubakwe ndetse no gushaka abaterankunga bafasha ibi bihugu kugira ngo uyu mushinga (…)

Hagiye kuvugururwa urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi ya II ruhite rwegurirwa abikorera, ni nyuma y’aho hagaragaye imicungire mibi ku bari bashinzwe gukurikirana imikorere y’uru rugomero

Hagiye no kubakwa urugomero rwa Ruzizi ya III ariko haracyigwa ibyerekeranye n’uruhare buri gihugu mu bigize umuryango wa C.E.P.G.L byagira kugira ngo uru rugomero rw’ amashyanyarazi rwubakwe ndetse no gushaka abaterankunga bafasha ibi bihugu kugira ngo uyu mushinga ushyirwe mu bikorwa.

Ibi ni ibyemerejwe mu nama yahuje abahagarariye ibihugu by’u Burundi , Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’u Rwanda inama, yabereye I Kigali muri Hotel des mille collines kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Kamena 2012.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Isumbingabo Emma Francoise yatangaje ko barimo kwigira hamwe uko ibihugu byose byatanga umusanzu bagasana n’urugomero rwa Rusizi ya mbere nubwo ari urwa Congo ariko rukaba ruha umuriro n’u Rwanda ndetse n’u Burundi, ikindi kandi ngo iyo mirimo nishyirwamo ingufu bizagirira umumaro abaturage bose batuye muri ibi bihugu uko ari bitatu.

Urugomero rwa Rusizi ya II bemeje ko bagiye kurwegurira abikorera mu rwego rwo kwirinda ko hakongera kugarara imicungire mibi ndetse no kutitabwaho.

Isumbingabo yagize ati: “Uru ruganda rw’amashanyarazi rwa rusizi ya II twemeje ko rugomba kwegurirwa abikorera ku giti cyabo kugirango rubyazwe umusaruro. ’’

Iyi nama yashojwe abari bayirimo biyemeje gukorana imbaraga kugirango amasezerano basinye azubahirizwe. kandi hatagize igihindutse inama nk’iyi izongera kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu murwa mukuru Kinshasa mu kwezi k’Ukuboza muri uyu mwaka wa 2012.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages