Akarengane, icyenewabo na serivisi mbi, ni bimwe mu bivugwa ko bimaze kuba akarande muri Kaminuza y’Abadivantisiti yo muri Afurika yo hagati (UAAC) i Masoro ikunze kwitwa “Mudende”. Ibi birashimangirwa na bamwe mu banyeshuri n’abakozi bo muri iyo Kaminuza, ariko yo ku ruhande rwayo ntacyo yashatse gutangariza itangazamakuru ngo ibihakane cyangwa se ibyemeze.
Mu nyandiko ndende twohererejwe na bamwe mu banyeshuri n’abakozi b’iyo Kaminuza ariko badusabye batwihanangiriza ko tutashyira ahagaragara amazina yabo kubera impamvu z’umutekano wabo, bagaruka ku makosa amwe n’amwe agenda akorwa muri iyo Kaminuza, ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye birimo n’iby’imyigire.
Imbarutso y’ikibazo
Kuri ubu ikibazo nyamukuru twavuga ko ari na cyo cyabaye imbarutso yo gushyira iyi Kaminuza ku Karubanda, ni uko bamwe mu banyeshuri bayirangijemo bangiwe guhabwa impamyabumenyi zabo, kandi babarangije kwiga.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru ntabwo twashoboye kugira uwo tuvugana ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’ishuri, kuko twagerageje kuvugana n’Umuyobozi wa Kaminuza Ngabo Abel Sebahashyi ariko dusanga ari hanze y’u Rwanda, atwoherereza ubutumwa bugira buti ”Genda ubaze Vice Rector Academics. Njye ndi hanze.”
Umuyobozi wa Kaminuza Wungirije ushinzwe amasomo Dr. Claver na we ntabwo yitabye telefoni ye igendanwa, ariko ubwo twamusabaga kugira icyo adutangariza dukoresheje ubutumwa bugufi yadusubije, agira ati ”Murakoze tuzavugana ubutaha.”
Dore uko inyandiko twohererejwe iteye, ariko igihe Kaminuza izagira icyo ishaka kuvuga kuri ibi bibazo na bwo tuzabibatangariza.
Muraho,
Iyi nyandiko iragaragaza mu ncamake ibibazo bigaragara muri Kaminuza ya Mudende/UAAC: www.auca.ac.rw bimaze iminsi ariko kubera urwikekwe n’akarengane kahagaragara bidakunze kuvugwa, birakwiye ko inzego zinyuranye zibikoraho ubushakashatsi bwimbitse nyuma yo gusoma iyi nyandiko. Ariko amakuru avugwa muri iyi ncamake yo ni impamo n’ibimenyetso birahari.
Ubundi iyi Kaminuza yabayeho mu 1978 itangirira ahitwa i Mudende, ariko ubu ikorera ku musozi wa Masoro, Umurenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo. Ni Kaminuza igendera ku mahame y’Idini ry’Abadivantisiti, abayobozi bayo bose bagomba kuba ari Abadive n’abarimu hafi ya bose. Ariko abanyeshuri si ko bimeze, kuko abenshi atari Abadivantisiti.
Iyi Kaminuza ubu yigwamo n’abanyeshuri bagera ku 2,700; abenshi muri bo barihirwa n’ibigo bitandukanye (FARG, MIFOTRA, MINADEF, SOLECE MINISTRY…) abandi bafite “bourse” y’Idini ry’Abadive. Abiyishyurira ni bake muri rusange. Nk’abarihirwa na FARG bagera ku 1176; aba banyeshuri muri rusange bahura n’akarengare gatandukanye:
Ibibazo bivugwa:
– Abanyeshuri biga batazi igihe bazarangiriza, iyi ni yo Kaminuza ya mbere mu Rwanda abanyeshuri basigaye batinda kurangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, ubundi kimara imyaka 4, ariko i Mudende gishobora kurenga imyaka 5 kandi umunyeshuri yiga ku manywa.
– Iyi Kaminuza ni yo itajya itanga impapuro zemeza icyiciro umuntu yigamo buri mwaka nk’uko ahandi bikorwa (Bac 1,2), ndetse no kubona Diplome biratinda cyane ibi bikagira ingaruka ku baharangiza, kuko batabona akazi byihuse, ndetse bakaba badashobora no gukomeza ibindi byiciro bya Kaminuza, baticaye igihe kinini.
– Muri iyi Kaminuza ikibazo cy’umunyeshuri icyo ari cyo cyose ngo kigomba gukemuka hateranye inama ihuza inzego zitandukanye, ibi bituma abanyeshuri bahora mu nzira basaba kurenganurwa, ari na ko bategereza imyanzuro y’inama zizaterana.
– Bategeka abanyeshuri gutanga amafaranga yo kwiyandikisha kandi batakiga ibyo bita “0 Credit”, aho umunyeshuri atanga ibihumbi 40 kandi atiga.
– Ubu basabye abanyeshuri ibihumbi 35 ajyanye na Graduation kandi mbere bari barishyuye 45, yose hamwe akaba 80 bakazasubizwa ibihumbi 30 nyuma ya Graduation aha na ho harimo ubujura, kuko abanyeshuri batazi na gato icyo aya mafaranga azakora.
– Kwiga amasomo wanayishyuye ariko ntajye ku ndangamanota “Transcript” ibyo bita “Levels” ku bantu bagitangira. Bakoresha ibizami byo kwinjira muri Kaminuza byo kwikiza kandi n’ubundi abo banyeshuri baba bafite Diplome zibemerera kwiga Kaminuza, bagakora ku buryo babitsindwa ngo bishyure “Level”; Level y’isomo rimwe ni 37,500 Frw byibuze, ubwo amasomo atatu ni 112,500 Frw.
– Kwishyura amafaranga atandukanye kandi abantu biga isomo rimwe: abantu bakiga Icyongereza, ariko umwe akishyura 11,500 Frw, undi 12,500 Frw, undi 13,500 Frw ngo biturutse ku ishami yigamo ariko amasomo ari amwe ndetse banayigana mu ishuri rimwe.
– Aya mafaranga ahanini acibwa aba banyeshuri bishyurirwa n’ibigo bya Leta, ndetse no kubadindiza mu ishuri kugira ngo bakomeze bishyurirwa n’inzego za Leta wabireba ukabona harimo ubujura n’akarengane.
– Kutumvikana hagati y’abayobozi, abarimu n’abakozi “Gupingana” ibi bigaragara nk’iyo abanyeshuri bavuga ibitabo byabo “Defense”, abarimu bagashwana imbere y’abanyeshuri, ndetse akenshi abanyeshuri bakabihomberamo basubirishwamo ibitabo cyangwa bagahabwa amanota make cyane biturutse ku gupingana kw’abarimu (Uwamuyoboye n’abamubaza).
– Abarimu bima abanyeshuri amanota yabo kandi barakoze ibizamini bakanabitsinda, kubura amanota n’impapuro by’abanyeshuri ku barimu bamwe na bamwe, kandi ubuyobozi ntibugire icyo bubikoraho.
– Uyo urebye mu bayobozi n’abarimu ubona harimo ikimenyane n’icyenewabo ku buryo bukabije; abagore n’abagabo bose barakorana muri Kaminuza imwe ndetse n’imyanya igira aho ihurira, (umugore wa Rector ni we ushinzwe abakozi, umugabo wa Vice Rector-Finance ni we ushinzwe inyubako, n’abandi,…) abatarashakanye bakomoka mu duce tumwe ndetse usanga bafitanye amasano ya hafi.
– N’akarengane kaba ku banyeshuri hari abo katageraho bitewe n’aho bakomoka, icyo bapfana n’abayobozi ndetse no kuba basengera mu Idini ry’Abadivantisiti, ibi bikanagaragara no mu guhabwa akazi muri iyi Kaminuza ndetse na Serivisi zose zihatangirwa.
– Abarimu bake bo kuyobora abanyeshuri barimo kwandika ibitabo, ubu abanyeshuri 2 muri Business Administartion bakora igitabo kimwe, kandi bose bakishyura amafaranga uwo mwarimu akenshi utanaboneka kuko usanga bafite imirimo myinshi; baba ari abarimu, abayobozi ndetse abanayobora abantu mu gitabo akenshi bafite n’inshingano mu idini, harimo n’abikorera banakora n’ahandi hantu. Ibi bigira ingaruka kuri kwa gutinza abanyeshuri, kuko baba badafite umwanya, abandi baboneka na bo ugasanga bitotomba, bafite n’umunabi “Umujinya” kuko ngo bavunika.
– Ibi byose bigira ingaruka mbi ku banyeshuri bahiga ndetse bigatuma n’iyi Kaminuza idatanga umusaruro uhagije ukurikije igihe yabereyeho.
Ubu hari abanyeshuri benshi barangije amasomo yabo batazagira amahirwe yo kwambara “Graduation” izakorwa muri iyi Kaminuza tariki 25/11/2012 kuko ngo bakoze “inscription ya 0 credit” cyangwa iy’amasomo barangije kwiga bagatinda guhabwa amanota yabo. Ibi bikabandindiza cyane mu buzima bwabo! Biturutse ku mpamvu zavuzwe ruguru.
Bigaragara ko iyi Kaminuza yabayeho kera 1978-2012 ariko ni yo Kaminuza imaze gusohora abantu bake.
Umunyeshuri ugize ibibazo; kurwara, ibyago bitandukanye ntashobore gukora ikizamini, ntashobora guhabwa amahirwe yo kugikora nyuma atishyuye 25% by’amafaranga yari yishyuye mbere.
Ni yo Kaminuza idatanga “2 eme Session” isomo umunyeshuri atsinzwe arongera akaryishyura akaryiga, hatitawe ku mpamvu yabiteye. Ibi biri mu byongera ya myaka yo kwiga.
Abayobozi b’iyi Kaminuza ntibita ku nyungu z’abanyeshuri barera, bita ku nyungu zabo bwite n’idini ry’Abadivantisiti gusa. Ibi bigaragarira ko nta mpinduka zijya ziba muri iyi Kaminuza, n’iyo umuyobozi akoze amakosa cyangwa umwarimu bamuhindurira inshingano ariko akagumana akazi n’ijambo muri Kaminuza, muri make ntawirukanwa.
Akenshi ibibera muri iyi Kaminuza ntibivugwa kubera ko iyo bamenye uwabivuze bamugendaho bose cyangwa n’abo muziranye bakaba babizira, bagahabwa amanota make mu ishuri, bagatsindwa n’akandi karengane ka hato na hato, kabaviramo kwirukanwa mu ishuri cyangwa kudidinzwa mu bundi buryo.
Iyi Kaminuza isa nk’itagira abayobozi kuko buri wese afata icyemezo uko abishatse, nta mukuru nta muto, nyuma bakabeshya ko babyemereza mu nama ariko si ko bimeze, ahubwo inama zabo akenshi ngo baba bahanganye, bashwana kandi byose bikagira aho bihurira na cya cyenewabo na za munyangire, aho usanga harimo ibice mu bayobozi n’ubwo bose ari Abadive; (Abanyamahanga, Abahutu, Abatutsi, Abagogwe, n’ibindi bibatandukanya).
Ibi bituma batinyana hagati yabo kandi bakanabeshyana. Mu maso y’abatabazi bakitwikira gahunda z’idini no gusenga, ariko mu by’ukuri si ko bimeze.
Igihe kirageze ngo ukuri kugaragare, abanyeshuri bo gukomeza kurenganywa.
N’ubwo ibi bimeze bityo ariko, bamwe mu banyeshuri na bo bavuganye na IGIHE.com, ariko batashatse ko amazina yabo ajya ahagaragara bavuze ko n’ubwo bangiwe gukora graduation, ari amategeko ya Kaminuza yubahirijwe, kuri bo bakaba nta kibazo babibonamo, abandi ariko bo bemeje ko ibi bibazo bihari.
Turakomeza tubakurikiranire ibirebana n’ibi bibazo.



















TANGA IGITEKEREZO