00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, Diplome mu zindi”

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 25 December 2012 saa 08:12
Yasuwe :

Umukobwa wigisha gutwara imodoka mu ishuri United Driving School Kayirangwa Jeanne atangaza ko uruhushya rwo gutwara imodoka (Permit) ari Diplome y’abatararangije kwiga amashuri yisumbuye na Kaminuza, uretse ko n’abize bazikanera kugira ngo barusheho gutunganya akazi kabo.
Ibi Kayirangwa yabitangarije Abanyamakuru ubwo United Driving School yatangizaga ishami ryayo ryo kwigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga mu karere ka Nyarugenge.
Iri shuri ryashinzwe n’abantu (…)

Iri shuri ryashinzwe n’abantu bavuye ku rugerero, rikaba rimaze imyaka itatu rishinzwe nk’uko umuyobozi waryo mukuru Rumashana Alphonse yabitangarije Abanyamakuru.

Rumashana yavuze ko United Driving School yahawe inshingano zo gusakaza amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga mu gihugu hose.

Rumashana yagize ati “Twiyemeje gukorera hamwe tugafasha Abanyarwanda gutwara ibinyabiziga. Ushobora kuba ufite impamyabumenyi ariko iyo wongereyeho n’urushya rwo gutwara imodoka kubona akazi birakorohera.”

Rumashana yavuze ko mu myaka itatu bamaze batangiye kwigisha abantu gutwara imodoka, abagera ku 10,000 bamaze kubona impushya zo gutwara imodoka.

Kayirangwa Jeanne umwarimu mu ishuri United Driving School yatangarije abanyamakuru ko atabashije kwiga ngo abone impamyabushobozi ariko ameze neza. Ati “Diplome yanjye ni uruhushya rwo gutwara imodoka.”

Mu Rwanda no ku Isi hose, umuntu ujya guhatanira akazi mu nzego zose afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga usanga aba arusha amahirwe udafite uru ruhushya.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages