Kuri uyu wa munani Mutarama 2013, Urukiko Rukuru rwateye utwatsi icyifuzo cya Mugesera Leon cyo gutegereza ubujurire yatanze mu Rukiko rw’Ikirenga akemanga ububasha bw’Urukiko rukuru; rufata umwanzuro wo kumuburanisha.
Mugesera ubwo yitabaga urukiko kuri uyu wa kabiri yongeye gusaba Urukiko Rukuru kwigizayo urubanza, kugira ngo babanze bamenye icyo Urukiko rw’Ikirenga ruvuga ku bujurire bwe.
Yagize ati “Ubutabera bugizwe n’ibintu bitatu, kimwe iyo kibuze ntabwo buba bukiri ubutabera. Ibyo ni ububasha, ubwigenge n’ubutabogama. Nkurikije ibi mvuze biranga ubutabera, mbona mu rukiko rukuru haburamo ububasha nyamara ari bwo shingiro ry’ibindi byose.”
Yavuze ko ku bwe urubanza rudakwiye gukomeza, mu gihe icyo baburana kitarakemuka.
Nk’uko Mugesera yabivuze, ngo mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ijambo ’’ububasha’’ rigaruka inshuro nyinshi bigaragaza ko rifite agaciro gakomeye mu byo umuntu akora byose. Ati “Nafashe umwanya nkora umwitozo woroshye mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda nshakamo ijambo ububasha mpera ku ngingo ya 140 ngeza ku ya 166 nsanga iri jambo rigaruka inshuro 20, bigaragara ko ’ububasha’ mu butabera ari nk’uturemangingo ADN ku muntu.”
Nyuma yo kumva ibyifuzo bya Mugesera, Bakuzakundi Athanase, Perezida w’urukiko, yasabye uwunganira Mugesera Me Rudakemwa kugaragaza uko amategeko y’u Rwanda avuga, ku rubanza ruburanishwa uregwa yaragaragaje ko rudafite ububasha nyuma rwo rukaza kugaragaza ko rufite ububasha ariko uregwa akajurira.
Me Rudacyemwa yabisobanuye agira ati “Kuba Itegeko Nshinga ryemera ubujurire bivuga ko bugomba kurindirwa, kuko urubanza rukomeje nyuma ubujurire bukaza kugaragaza ko urukiko rudafite ububasha, byatera ikindi kibazo.”
Cyakora asobanura kuri iyi ngingo, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Ngoga Martin yavuze ko hakwifashishwa ingingo ya 90 y’Itegeko mu gitabo cy’amategeko ahana cy’u Rwanda. Iyo ngingo igira iti “Iyo umwe mu baburanyi atishimiye imikirize y’urubanza, ujurira abikora nyuma y’iminsi itanu. Nyuma yo kujurira Urukiko rw’Ikirenga rwiga ku bujurire n’ibyavuye mu rukiko rw’iremezo.”
Ngoga amaze gusobanura iyi ngingo uwunganira Mugesera yavuze ko yemera ibikubiye muri iyi ngingo, ariko ko bitareba urubanza ruregwamo Mugesera kuko rwihariye.
Abacamanza bafashe iminota 40 yo gufata umwanzuro ku byo impande zombi zari zimaze kuvuga, bagaruka bafata umwanzuro ko urubanza rukomeza kuko ntaho amategeko y’u Rwanda avuga ingingo ku ngingo, uko bigenda iyo urukiko rwakemanzwe ku bushobozi, nyuma rukaza kuvuga ko rufite ubushobozi. Ikindi ni uko ingingo ya 90 ibisobanura neza.
Iburanisha rizakomeza ku wa gatatu tariki cyenda Mutarama 2013 saa tatu za mu gitondo.
Mugesera yageze mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2012, akaba aregwa ibyaha bitanu birimo gushishikariza abandi umugambi wa Jenoside, kubiba urwango mu Banyarwanda, gucura no gutegura umugambi wa Jenoside n’ibindi byibasira inyoko muntu.



















TANGA IGITEKEREZO